AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Sgt Robert uberutse gufatirwa muri Uganda yaba afitanye imikoranire na RNC ya Kayumba?

Mu minsi ishize nibwo inzego z’umutekano za Uganda zataye muri yombi, Sgt Robert ndetse urugo rwe rurasakwa kuko byakekwaga ko ashobora kuba atunze imbunda binyuranyije n’amategeko.

Mu minsi mike uyu mugabo yamaze afunze na nyuma y’uko afunguwe, hagaragariye cyane imikoranire afitanye na RNC binyuze mu bayoboke bayo muri Uganda.

Umunsi uyu mugabo afungurwa yagaragaye mu mihanda y’i Kampala ari kumwe na Sulah Nuwamanya na Prossy Bonabaana bafatwa nk’abayoboke bakomeye ba RNC muri Uganda.

Mu minsi ishize bombi bamenyekanye cyane mu bikorwa bigambiriye guhungabanya umutekano w’u Rwanda no gushaka kuruhindanyiriza isura, binyuze mu muryango barashinze witwa Self-Worth Initiative.

Bagaragara kandi mu bikorwa byo gushaka abayoboke bajya mu mutwe w’iterabwoba wa RNC wa Kayumba Nyamwasa, ababyanze bakaregwa mu rwego rushinzwe iperereza rya gisirikare (CMI), bagashinjwa kuba intasi z’u Rwanda.

Sulah Nuwamanya na Prossy Bonabaana bagaragaye bifotozanya na Sgt Robert nyuma yo kurekurwa.

Amakuru IGIHE dukesha iyi nkuru yahawe n’umwe mu bazi imikoranire ya Robert n’abo bantu, avuga ko no mu byo yari yafatiwe muri Uganda birimo.

Ati “Icyo yari yafatiwe kirazwi ni ukubera ko n’ubundi afitanye imikoranire n’abo mu mutwe wa RNC, kuba akomeza akabikora na nyuma y’aho yarekuriwe ibyo nta gitangaza kirimo kuko n’ubundi birazwi ko Robert ari uwo.”

Amakuru yizewe n’uko Sulah Nuwamanya na Prossy Bonabaana ari nabo bagize uruhare rukomeye mu irekurwa rya Sgt Robert binyuze mu bisigisigi by’abagikorana na Kayumba Nyamwasa bari mu nzego z’umutekano za Uganda.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger