AmakuruImikino

Sergio Ramos yasabye Real Madrid kwemera guhendwa ariko Gareth Bale akayivamo

Myugariro Sergio Ramos usanzwe ari Kapiteni wa Real Madrid yo muri Espagne, yasabye ubuyobozi bw’ikipe ye kugurisha Umunya-Wales Gareth Bale byibura ku giciro gito, mu rwego rwo kwirinda umwuka mubi uyu rutahizamu ashobora guteza mu rwambariro rwa Real Madrid.

Ibi Ramos yabisabye Real Madrid, mu gihe Gareth Bale yanze ibyo kuva muri iyi kipe amasezerano ye atararangira, yemwe n’ibyo gutizwa uyu musore akaba atabikozwa. Magingo aya Gareth Bale ahabwa na Real Madrid umushahara ungana na miliyoni 17 z’ama-Euro ku mwaka.

Mu gihe Bale adashaka gusohoka muri Real Madrid, umutoza Zinedine Zidane na we yagaragaje ko atakimwifuza, ndetse akaba atari no kuri gahunda y’abakinnyi Zidane azakoresha mu mwaka utaha w’umukino. Ni ikibazo asangiye na James Rodriguez na we warangije imyaka ibiri yari amaze muri Bayern Munich nk’intizanyo.

Kuba Real Madrid yaramaze kugura abkinnyi nka Eden Hazard na Luka Jovic baje biyongera ku bataka yari isanganwe nka Viniscius Jr, Lucas Vasquez, n’abandi, ni igihamya cy’uko Gareth Bale atari mu mibare y’umutoz Zidane nk’uko yabyitangarije ubwe.

Mu gihe Bale atakigfuzwa n’Umutoza Zidane, FOX Sports dukesha iyi nkuru yavuze ko abakinnyi bakomeye muri Real Madrid barimo na Kapiteni wayo basabye Florentino Perez(Perezida wa Real Madrid) kumugurisha byibura ku giciro gito, mu rwego rwo kwirinda ibibazo ashobora guteza mu rwambariro. Aba bakinnyi bifuza ko Bale yagurishwa byibura amafaranga abrirw muri miliyoni 60 z’ama Euro.

Magingo aya nta makipe yifuza kuba yasinyisha Gareth Bale ahari, bijyanye n’uko igiciro cye ari kinini kandi akaba yakenera umushahara munini.

Abakinnyi Real Madrid yamaze kurekura muri iyi mpeshyi, barimo Marcos Llorente waguzwe na Atletico Madrid na Mateo Kovacic waguzwe na Chelsea.

Real Madrid kandi yatije abakinnyi barimo Sergio Reguilon uri muri Sevilla na Martin Odegaard wagiye muri Real Sociedad, mu gihe Theo Hernandes yerekeje muri AC Milan.

Real Madrid kandi yamaze kugura abakinnyi barimo  Luka Jovic, Eden Hazard Ferland Mendy, Rodrygo na Eder Militao .

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger