AmakuruImikino

Sergio Ramos amaze gutangaza ikipe azakinamo mu mwaka utaha w’imikino

Mu kiganiro amaze kugirana n’itangazamakuru ryo muri Espagne, Sergio Ramos usanzwe ari Kapiteni wa Real Madrid amaze gutangaza ko yifuza kurangiriza kariyeri ye nk’umukinnyi mu kipe ya Real Madrid.

Ni mu kiganiro gitunguranye uyu musore yagiranye n’itangazamakuru mu kanya kashize.

Iki kiganiro kije gikurikira amakuru yari amaze iminsi avuga ko uyu musore ashobora gusohoka muri iriya kipe y’Ibwami akerekeza mu gihugu cy’ubushinwa.

Perezida wa Real Madrid Florentino Perez, ku munsi w’ejo na we yari yatangaje ko myugariro Sergio Ramos yari yamugejejeho icyifuzo cy’uko ashaka kugenda.

Aganira n’abanyamakuru, Sergio Ramos yemeye ko hari amakipe yo mu Bushinwa yari yamusabye kujya kuyakinira, gusa atangaza ko indoto ze ari ukurangiriza gukina ruhago i Santiago Bernabeu.

Ati” Ni byo koko hari amakipe yo mu Bushinwa anyifuza, sinakwirirwa mbeshya, gusa ntabwo nshaka kuva i Madrid. Indoto zanjye n’ibyifuzo byanjye ni ugusoreza gukina ruhago hano, sinshobora kugenda, nshobora no kwemera gukinira ubuntu ahangaha.”

Kapiteni Sergio Ramos yavuze ko ubu ikimuraje ishinga we na bagenzi be ari ukubaka Real Madrid nshya, nyuma y’umwaka mubi w’imikino wa 2018/2019 bagize.

Yanavuze kuri Eden Hazard uri mu nzira zo kwerekeza muri Real Madri, avuga ko ari umukinnyi wo ku rwego rwo hejuru bitezeho byinshi mu guteza imbere ikipe yabo.

Ati” Hazard? Ni umukinnyi wo ku rwego rwo hejuru, yatubera mwiza kandi hari byinshi yaha ikipe yacu.”

Sergio Ramos amaze imyaka 14 akinira Real Madrid. Ni umwe mu bakinnyi bafashije cyane iyi kipe, dore ko amaze gutwarana na yo ibikombe 20 byose birimo bine bya UEFA Champions league. Cyakora cyo umwaka w’imikino ntiwigeze umuhira, kuko we na Real Madrid barangije shampiyona ya Espagne bari ku mwanya wa gatatu barushwa amanota 19 na FC Barcelona.

Muri UEFA Champions league na ho basezerewe rugikubita kuko urugendo rwabo rwarangiriye muri 1/8 cy’irangiza nyuma yo gusuzugurwa na Ajax yo mu Buholandi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger