Imikino

Seninga wari umutoza mukuru wa Bugesera FC yeguye ku mirimo ye

Seninga Innocent wari umaze amezi arindwi ari umutoza mukuru w’ikipe ya Bugesera FC, yeguye ku mirimo yo gutoza iyi kipe ibarizwa mu Burasirazuba bw’u Rwanda.

Muri Kanama 2018 ni bwo uyu mutoza yerekeje mu kipe ya Bugesera, nyuma yo gutandukana n’ikipe ya Musanze FC yatozaga.

Mu ibaruwa yandikiye ikipe ya Bugesera, Seninga Innocent yasabye ko amasezerano yari afitanye na yo aseswa ngo kuko hari bimwe yumvikanye na yo itigeze yubahiriza. Mu byo uyu mutoza avuga ko Bugesera FC imugomba, harimo 500,000rwf yamusigayemo ubwo yamusinyishaga amasezerano, ndetse n’umushahara w’amezi abiri iyi kipe imurimo.

Amakuru y’isezera ry’umutoza Seninga Innocent yanemejwe na Sam Karenzi usanzwe ari Umunyamabanga wa Bugesera FC.

Seninga Innocent wari umaze gutoza Bugesera imikino 20 ya shampiyona kuva yayigeramo, ayisize ku mwanya wa 10 ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 24.

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger