AmakuruImikino

Seninga Innocent yagizwe umutoza mukuru wa Musanze FC

Seninga Innocent uheruka gusezera mu kipe ya Polisi FC amaze guhabwa amasezerano n’ikipe ya Musanze FC agomba kurangirana n’uyu mwaka w’imikino wa 2017/18.

Uyu mugabo waciye mu makipe atandukanye arimo Kiyovu Sports na Etincelles yageze muri Polisi mu ntangiriro za shampiyona ya 2016/17 asimbuye Cassambungo Andre, gusa mu minsi ishize yasabye ubuyobozi bw’iyi kipe y’igipolisi cy’u Rwanda ubwegure, nyuma y’umusaruro mubi wari waramunze ikipe ya Polisi FC.

Amakuru y’uko uyu mutoza yaba yasinye muri Musanze yayihereye umugisha ubwe, aho yabwiye Inyarwanda dukesha iyi nkuru ko yasinye amasezerano y’amezi abiri abura ngo iyi shampiyona irangire, gusa ngo aya masezerano ashobora kuvugururwa uyu mwaka w’imikino urangiye.

Yagize ati” Nasinye amezi abiri ni ukuvuga ngo ni imikino isigaye muri shampiyona. Nyuma ni bwo yazavugururwa tukaba twayongera bitewe n’umusaruro ikipe izaba irangije umwaka w’imikino ifite. Bansabye ko ikipe igomba kurangiza nibura ku mwanya wa karindwi, byaba byiza ikarangiza ku mwanya wa gatandatu.”

Musanze FC.

Ikipe ya Musanze FC Seninga yerekejemo ihagaze ku mwanya wa 10 ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 22, ikaba irushwa amanota 15 na AS Kigali iyoboye iyi shampiyona.

Umukino wa shampiyona iheruka gukina yawukinnye na Polisi iheruka gusezerera uyu mutoza wayo mushya, ukaba wararangiye amakipe yombi aguye miswi ibitego 2-2.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger