AmakuruImyidagaduro

Senderi na Sgt Robert bashyizeho ibiciro ku bakoresha ibihangano byabo

Abahanzi Sgt Robert,  Senderi International Hit, Munyanshoza Dieudonne,na Tuyisenge Jean de Dieu babimburiye abandi bahanzi gushyiraho ibiciro bagomba kwishyurwa igihe umuntu/ kampani akoresheje ibihangano byabo badahari cyangwa se bahari uwo muntu/ Kampani yabatumiye.

Nkuko bigaragara mu itangazo rigenewe abanyamakuru , aba bahanzi twavuze haruguru basinyeho bagaragaje ibi biciro mu rwego rwo kubyaza inyungu ibihangano byabo no kurwanya abakoresha ibihangano by’abahanzi mu nyungu zabo bwitwe umuhanzi we ntakintu yabonyemo.

Ibi biciro aba bagabo uko ari bane bashyizeho bigaragara ku bakoresha ibingano byabo aba bahanzi badahari , bavuga ko Igiciro kuri buri birori by’umunsi umwe  cyangwa  gucuruza umunsi umwe  inzego zibanze zizabishyura 50.000 Frw, naho ku mwaka ni Miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.

Intara n’umunjyi wa Kigali, Ibigo bya leta, Minisiteri ,Abikorera na Diaspora kuri buri birori by’umunsi umwe  cyangwa  gucuruza umunsi umwe bo bazishyura aba bahanzi amafaranga 200, 000Frw, naho kubifuza kubikoresha umwaka wose ni Miliyoni ebyiri.

Ku bandi bantu basanzwe bacuruza indirimbo mu mastudio ku muhanda (Street DJs) bo iri tangazo ribasaba kwishyura amafaranga 50Frw ku munsi naho kubifuza kubikoresha umwaka wose ni amafaranga 15,000Frw.

Icyitonderwa ibi biciro twavuze haruguru bireba abantu , abikorera cyangwa ibigo bitangukanye byavuzwe bishaka gukoresha ibihangano byaba bagabo igihe badahari. Naho abifuza kubatumira bakaririmba ibyo bihangano byabo bahari (Live) bo bazumvikana hagati yabo.

Ibi aba bahanzi babikoze bagendeye ku itegeko ryo kuwa13/08/2018nomero50/2018 ku ngingo yaryo ya 216mu gace karyo kaGatanu n’ingingo ya 263ryatangajwe muIgazeti ya Leta, Nomero 39yo kuwa24/09/2018, rigenga umutungo bwite mu by’ubwenge,  bavuze  ko uzakoresha ibihangano byabo mu buryo bunyuranyije n’amategeko mu bimubyarira inyungu atabasabye uburenganzira aba bahanzi azabihanirwa hagendeye ku cyo itegeko rivuga.

Ikindi aba bahanzi bagaragaraje bavuze ko bazagenera ibihembo bya 20% ku byo rya tegeko rivuga ku umuntu wese uzajya utanga amakuru mu buryo bw’amajwi n’amashusho by’aho ibihangano byabo biri gukoreshwa nta burenganzira babiherewe ,ibi babikoze ku ko bo ubwabo batabasha kugera ahantu hose mu gihugu.

Sgt Robert, Munyanshoza Dieudonne, Senderi International Hit na Tuyisenge Jean de Dieu
Twitter
WhatsApp
FbMessenger