AmakuruImyidagaduro

Senderi Hit na Tuyisenge bemeye inama Perezida Kagame yabagiriye ku ndirimbo yabo

Abahanzi Nzaramba Eric uzwi nka Senderi na Intore Tuyisenge Jean de Dieu batangaje ko bagiye kuvugurura indirimbo yabo yitwa ‘Nzabivuga’, nyuma yo kubisabwa na Perezida Paul Kagame ubwo yari amaze kuyumva ari i Burera.

Perezida Paul Kagame yatangiye uruzinduko rw’iminsi itatu mu Ntara y’Amajyaruguru n’iy’Iburengerazuba, aho ari kugirana  ibiganiro n’abaturage bo muri ibyo bice.

Muri uru ruzinduko rw’iminsi itatu rwa Perezida Kagame  ku munsi wa mbere yasuye uturere twa Burera- Musanze, uwa kabiri asure Rubavu – Rutsiro, asozereze kuri Nyamasheke – Karongi.

Ubwo yari ageze i Burera kuri uyu wa Gatatu tariki 8 Gicurasi 2019 ni bwo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yasabye Sendeli international Hit na Tuyisenge Jacques guhindura amwe mu magambo agize indirimbo yabo bise ‘Ibidakwiriye’.

Mbere gato y’uko Perezida Kagame aganira n’ abaturage bo mu karere ka Burera, aba bahanzi babanje gususurutsa ibihumbi by’abantu bari baje kumva impanuro z’umukuru w’igihugu.

Mu ndirimbo baririmbye harimo n’iyi yitwa ‘Ibidakwiriye’, iyi ndirimbo ya Senderi Hit na Intore Tuyisenge bayikoze mu minsi ishize ubwo Perezida Kagame yiyamamarizaga kuyobora u Rwanda aha bakaba baragaragazaga ibikorwa Perezida Kagame yagejeje ku banyarwanda ndetse banahamya ko nta muntu n’umwe wabisenya barebera ahubwo bakeneye kuzabivuga igihe bazaba babonye ugiye kubisenya.

Perezida Kagame ageza ijambo rye ku baturage yavuze ko iyi ndirimbo ari nziza cyane ariko ko hari amagambo ayirimo bagomba guhindura.

Aha akaba yavuze ko bakwiye guhindura aho baririmba ngo “ …Ibyo Kagame yatugejejeho ntawabisenya ndeba we,….”

Yagize ati: i” Uwaririmbye iyi ndirimbo hari ibyo akwiye guhinduramo, bakavuga ibyo twigejejeho, igihugu cyatugejejeho, cyangwa ibyo FPR yatugejejeho,…”.

Senderi na Tuyisenge bavuze ko bashimye igitekerezo Perezida Kagame yabahaye kandi ko bagiye gushaka ubushobozi bakagishyira mu bikorwa.

Senderi yavuze ko ari iby’agaciro gakomeye kuba Perezida Kagame yumva indirimbo z’abahanzi akanazitangaho ibitekerezo.

Ati “Ni bake agira inama ku bihangano. Ibi biratwereka ko akurikirana ibihangano by’abanyarwanda. Yatugiriye inama nziza kugira ngo iyi indirimbo irambe mu buryo buhoraho. Tugiye kuyigira iy’abaturage bwite. Byatweretse ko indirimbo ayikunze kandi yavuze ko ari nziza cyane.”

Senderi yakomeje agira ati “Ubu tugiye gushaka ubushobozi, twicare tujye inama nk’abantu bakuru. Twayikoze mu gihe hari gahunda yo kwamamaza (Perezida) ejo bundi mu 2017 mu gihe cyayo, ubu igiye kuba indirimbo ihoraho.”

Umuhanzi Tuyisenge yavuze ko mu kuvugurura iyo ndirimbo, bazongeramo n’ibindi bikorwa bikomeye igihugu cyagezeho bitari byashyizwemo ubwo yakorwaga bwa mbere.

Ubwo Tuyisenge Intore na Eric Senderi baririmbaga i Burera

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger