Amakuru ashushye

Senateri Uwizeyimana Evode agiye kurongora

Ku wa Gatanu tariki 29 Ukwakira Senateri Uwizeyimana Evode yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Zena Abayisenga bitegura kurushingana.

Evode Uwizeyimana wanabaye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe itegeko nshinga n’andi mategeko, we n’umukunzi we basezeranyijwe n’umuyobozi nshingwabikorwa w’akarere ka Nyarugenge.

Kuri uyu wa Gatandatu ni bwo amafoto yabo yatangiye gucicikana ku mbuga nkoranyambaga.

Biteganyijwe ko Uwizeyimana na Abayisenga bazasezerana imbere y’Imana mu ntangiriro z’Ukuboza mu gihe ibirori byabo bizabera i Rusororo ku Intare Arena nk’uko impapuro z’ubutumire zibigaragaza.

Senateri Uwizeyimana Evode ufatwa nk’umwe mu ntyoza igihugu gifite mu mategeko, agiye kongera kurongora nyuma y’imyaka mike atandukanye n’uwari umugore we wa mbere.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger