AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Senateri Nyirasafari yashyikirije ibiro Minisitiri mushya w’umuco n’uwa Siporo

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu, Senateri Nyirasafari Esperance wahoze ari Minisitiri wa Siporo n’umuco yakoze ihererekanyabubasha na ba Minisitiri Munyagaju Mimoso Aurore na Rose Mary Mbabazi bamusimbuye kuri izi nshingano.

Ni mu muhango wabereye mu cyumba cyagenewe ibiganiro n’itangazamakuru giherereye mu nyubako ya Kigali Arena, i Remera mu mujyi wa Kigali.

Mme Nyirasafari Esperance wahoze ari Minisitiri wa Siporo n’umuco, yamaze kugirwa umwe mu bagize sena y’u Rwanda anabereye Visi-Perezida, akaba yarasimbuwe na Munyengaju wagizwe minisitiri wa Siporo cyo kimwe na Rose Mary Mbabazi wahoze ayobora Minisiteri y’urubyiruko yamaze gukomatanywa n’iy’umuco.

Senateri Nyirasafari Esperance, yibukije Minisitiri mushya wa Siporo n’umuco ko inshingano za minisiteri ayobora harimo guteza imbere siporo, bityo ko we n’abo bafatanyije bagomba gukomeza guharanira ko byagenda muri uwo mujyo.

Yanamusabye kandi gukomeza kunoza imikoranire n’amashyirahamwe atandukanye y’imikino ndetse no gukomeza gukora siporo rusange igakwira hirya no hino; ikaba yagera no mu midugudu. Yamusabye kandi no gutunganya Kigali Arena ku buryo haba ahantu ha siporo wasanga imikino inyuranye y’ingenzi, kugira ngo hamenyekane nk’ahantu hakorerwa siporo buri muntu wese yakwisanga.

Minisitiri Munyagaju Mimosa we yashimiye perezida wa Repubulika ku cyizere yamugiriye anashimira ubuyobozi bucyuye igihe ku kazi gakomeye bakoreye iyi minsiteri.

Ati: “Nashimira perezida wa Repubulika y’u Rwanda ku bw’icyizere yatugiriye ngo tuyobore iyi minisiteri. Ndanashimira Hon Esperence ku nama nziza baduhaye nizera ko zizadufasha mu buzima bwa buri munsi. Ndanashimira ubuyobozi bw’icyahoze ari Minispoc ku mirimo bakoze ngo bahsimangire ko iterambere rya siporo ryubahirizwa”.

Yongeyeho ati “Tuzakomeza dushimangire gukorana neza n’amashyirahamwe ya siporo nk’inkingi yo guteza imbere siporo no kugera ku ntego twiyemeje.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger