AmakuruAmakuru ashushye

Sena y’u Rwanda yabonye umuyobozi mushya

Dr. Iyamuremye Augustin niwe watorewe kuyobora Sena y’u Rwanda muri manda y’imyaka 5 ahundagajweho amajwi 25 mu gihe Zephyrin Kalimba bari bahataniye uyu mwanya we yagize ijwi rimwe.

Abasenateri 20 bashya binjiye muri Sena y’u Rwanda barahiye imbere ya Perezida wa Repubulika ndetse bitaramo Biro ya Sena.

Dr. Augustin Iyamuremye watorewe kuba Perezida wa Sena, naho Hon. Dr. Mukabaramba Alvera yatorewe kuba Visi Perezida wa Sena ushinzwe Imari n’Abakozi mu gihe Hon. Nyirasafari Espérance yatorewe kuba Visi Perezida wa Sena ushinzwe ibijyanye n’amategeko, kumenya no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma.

Ba Senatari barahiye ni Hon. Dr Augustin iyamuremye, Hon. Bideri John Bonds, Hon.Dushimimana Lambert, Hon. Habineza Faustin, Hon.Habiyakare François, Hon.Havugimana Emmanuel, Hon.Kanyarukiga Ephrem, Hon. Dr. Mukabaramba Alvera, Hon.Mupenzi George, Hon. Murangwa N.Hadidja, Hon.Mureshyankwano Marie Rose, Hon.Prof. Niyomugabo Cyprien, Hon.Nkurunziza Innocent, Hon.Nkusi Juvénal, Hon.Nsengiyumva Fulgence, Hon.Ntidendereza William, Hon.Nyinawamwiza Laëtitia, Hon.Nyirasafari Espérance, Hon.Umuhire Adrie na Hon.Uwera Pélagie.

Hon Iyamuremye yashimiye perezida wa Repubulika ku bw’icyizere yamugiriye akamushyira muri Sena ndetse yavuze ko we na bagenzi be binjiye muri biro nyobozi ya Sena bagiye gukorana umwete ndetse bakunga ubumwe mu gushaka icyateze imbere Abanyarwanda.

Dr. Iyamuremye w’imyaka 73 yari asanzwe ayobora Urwego ngishwanama rw’Inararibonye. Yakoze inshingano zitandukanye ku butegetsi bwa Habyarimana Juvénal, Sindikubwaho Theodore, Pasteur Bizimungu na Perezida Paul Kagame.

Perezida mushya wa Sena ni Dr. Augustin Iyamuremye ni na we wahabwaga amahirwe
Twitter
WhatsApp
FbMessenger