AmakuruImyidagaduro

SekaFest2019: Abanyarwenya bakizamuka basekeje abantu ku buntu hifashishijwe “bus” (+AMAFOTO)

Mu iserukiramuco ry’urwenya riri kubera mu Rwanda ryiswe SekaFest, Abanyarwenya bakizamuka bahawe umwanya wo kugaragaza impano zabo muri iri serukiramuco riri kuba ku nshuro ya kabiri.

Mu Mujyi wa Kigali, abanyarwenya batandukanye  basekeje abantu ku buntu hifashishijwe ’bus’ ya Tembera u Rwanda yatwaraga abagenzi ibakuye ku muhanda mu duce dutandukanye tw’Umujyi.

Muri aba banyarwenya barikumwe na Arthur Nkusi wateguye iri serukiramuco, barimo abamaze kumenyakana nka  Zaba Missedcall, Messi, Seth n’abandi batandukanye.

Imodoka yari irimo yaberagamo iki  gikorwa  yaturutse i Remera yerekeza mu Mujyi, ikomereza Nyamirambo ihava igana Kicukiro isubira i Remera hanyuma isoreza urugendo ku Kacyiru.

Abanyarwenya basekeje abatuye n’abatembera mu Mujyi wa Kigali  bari kumwe na Nkusi Arthur utegura iri serukiramuco abinyujije muri Arthur Nation, waniseguye ku bari biteguye iki gikorwa mu buryo bwagutse kuko mbere byari byatangajwe ko abantu bazajya bagendana n’abanyarwenya mu minsi y’imibyizi yose y’iki cyumweru mu modoka zisanzwe zitwara abagenzi ariko ngo basanze bihenze kurusha ubushobozi bari bafite niko guhitamo gukoresha uburyo bw’imodoka ya Tembera u Rwanda yonyine, byatumye bakuraho igiciro cy’urugendo kuyigendamo bigirwa ubuntu.

Ibitaramo bisoza  iri serukiramuco biteganyijwe  kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 30 Werurwe no ku Cyumweru i Gikondo muri Expo Grounds, Kwinjira ni amafaranga 5000 Frw kugera ku 20 000 Frw, amatike agurirwa kuri arthurnation.rw.

Aba basore babasekeje byimazeyo mu rugendo rw’ubuntu
Imodoka yifashishijwe muri iki gikorwa
Umusore uri kwigaragaza muri Comedy , Zaba The Missedcall yari muri iki gikorwa
Akanyamuneza kari kose kubagenzi
Abanyarwenya batandukanye bari muri iki gikorwa

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger