AmakuruImyidagaduro

Sauti Sol yagize icyo ivuga ku mbabazi Minisitiri Julienne yabasabye

Itsinda ry’abaririmbyi bo muri Kenya ,Sauti Sol, bakiranye yombi imbabazi basabwe na Minisitiri w’umuco na siporo Uwacu Julienne kubera ko batumiwe ngo baze kuririmba mu gitaramo cyo gutangiza ku mugaragaro iserukiramuco ry’imbyino nyafurika’FESPAD’ ariko bagataha bataririmbye.

Ku Cyumweru tariki ya 29 Nyakanga 2018 nibwo muri Parikingi ya stade Amahoro habereye igitaramo cyo gutangiza ku mugaragaro iri serukiramuco ryitabiriwe n’ibihugu bitandukanye byo muri Afurika.

Sauti Sol yari mu bahanzi bagombaga kuririmba muri ibi birori ariko bataha bataririmbye kandi nyamara abacuranzi babo bo bari bageze ku rubyiniro ariko hagategerezwa Sauti Sol ku rubyiniro amaso agahera mu kirere nyamara bari i Kigali. Sauti Sol yahise isaba imbabazi Abanyarwanda ndetse banumvikanisha ko ibyabaye bitabaturutseho ahubwo ko byatewe n’abateguye igitaramo.

Nubwo MINISPOC yahise yihanganisha Sauti Sol, ku rundi ruhande Minisitiri uyobora iyi minisiteri , ni Uwacu Julienne, yahise asaba imbabazi ku giti cye abicishije ku rubuga rwa Twitter.

Yagize ati:”Njyewe n’abagize Minisiteri y’umuco na siporo turicuza ko twananiwe kwakira abahanzi twari twatumiye ngo baze baririmbire abitabiriye FESPAD, dusabye imbabazi Sauti Sol, buri muhanzi ndetse n’abafana babo hano mu Rwanda kubwo kunanirwa. Isomo twigiye muri ibi ntabwo rizapfa ubusa.”

Delvin Mudigi, Bien-Aimé Baraza , Polycarp Otieno, Willis Austin Chimano bagize iri tsinda , na bo bahise bifashisha urubuga rwa Twitter basubiza Minisitiri Uwacu Julienne ko bakiranye yombi imbabazi yabasabye.

Bati:”Urakoze cyane Nyakubahwa Minisitiri Uwacu Julienne. Igihe cyose u Rwanda rwatugaragarije urukundo kandi dufite amashyushyu yo kuzagaruka tukishimana namwe, amahoro n’urukundo. (Barengejeho udushushanyo tw’umutima twerekana urukundo)”.

Sauti Sol na Minisitiri Uwacu Julienne mu izina rya MINISPOC bahanye imbabazi

Byagenze gute kugira ngo sauti Sol ntirirmbe?

Basaba imbabazi, Sauti Sol yagaragaje impamvu z’icyatuimye batagaragara ku rubyiniro kandi abacuranzi. ibyuma n’ibindi byari bikenewe ngo baririmbe byose b yari bihari.

Aba bahanzi babicishije ku rubuga rwa Twitter bavuze ko bari bageze mu Rwanda ariko kubera impamvu zitandukanye batabashije kuririmbira abitabiriye iki gitaramo, ariko kubera urukundo bakunda abanyarwanda bazagaruka vuba aha kubataramira.

Bagize bati “Kubafana bacu babanyarwanda tubiseguyeho kuba tutabashije kuririmba muri kiriya gitaramo , twari twageze mu Rwanda, abacuranzi bacu bari bageze ku rubyiniro basuzuma ibyuma, bereba  ko indangururamajwi zimeze neza , ariko igitaramo cyahagaritswe tutabashije kuhagera ngo tubaririmbire”

Bakomeje bagira bati: “Ubu turi kwitegura kugenda , gusa turabasezeranya ko tutazongera kubatenguha indi nshuro , mwakoze kuhagera, mu twihanganire , ntibyaduturutseho natwe, twari tuvuye i Lusaka muri Zambia dukerewe kubera ko amasaha yadutengushye, ariko turabizeza ko tuzagaruka , tuzagaruka , mwakoze cyane , abantu bavuze byinshi kumbuga nkoranyambaga, gusa turabakunda cyane, Tuzagaruka.”

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger