AmakuruImyidagaduro

Sauti Sol , Bruce Melodie na Charly&Nina bataramiye abitabiriye isozwa ry’inama ya ‘Africa Green Growth Forum’

Mu ijoro ryo ku wa Gatanu  rishyira tariki 01 Ukuboza 2018 urubyiruko ruturutse impande z’umujyi wa Kigali n’abandi bitabiriye Inama yiga ku iterambere ry’ibidukikije ‘Africa Green Growth Forum’ bataramiwe bikomeye n’abanyamuziki bo mu Rwanda ndetse n’itsinda ry’abanyamuziki ryo muri  Kenya.

Iyi  nama yiga kubidukikije  yatangiye kubera mu Rwanda ku wa 26 Ugushyingo  2018 yasozjwe kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Ugushyingo 2018. Ni inama kandi isize hashimiwe abagize uruhare mu kubungabunga ibidukikije barimo Abanyamakuru, Abikorera, Inganda, Inzego za Leta n’abandi.

Urubyiruko rw’i Kigali rwahawe imodoka zigera kuri 4 zirutwara mu gitaramo cya Sauti Sol ku buntu , izi modoka zavaga kuri Sitade Amahoro zatwaraga urubyiruko rwifuzaga kujya mu gitaramo cya Sauti Sol ku buntu,  icyobasabwaga  yari indangamuntu gusa  bakerekezaa ahabereye igitaramo Intare Conference Arena .Igitaramo cyatangiye saa 18h:32’

Igitaramo gitarangira Sebeya Band niyo yabanje gususurutsa urubyiruka rwari rwitabiriye  iki gitaramo ubundi Charly&Nina  bakurikiraho mu muziki wa Live babifashijwemo na Sebeya Band (Itsinda ry’abanyamuziki bize mu Inshuri rya Muzika ku Nyundo ubu ryimuriwe Muhanga).

Bruce Melodie wari ukumbuwe cyane yagiye kurubyiniro  aririmba zimwe mu ndirimbo ze zitandukanye  amara umwanya mu munini aririmba  yerekana ubuhanga mu muririmbire ye ikundwa n’abatari bake.

Sauti Sol ijya kurubyiniro habayeho ikibazo cy’amajwi atasohokaga neza dore ko bari babanje guhindura bimwe mu byuma byari bihari. Umwe mubasore bagize iri tsinda ry’abanyamuziki bo muri Kenya yasabye imbabazi avuga ko batunguwe n’uburyo amajwi ari gusohoka.

Gusa Suati Sol ntibakajwe n’ibyuma bitakoraga neza bakomeza igitaramo cyanyuze benshi baririmba indirimbo zabo zitandukanye nka “Nerea”, .”Live and Die in Africa”, “Africa” bakoranye na Yemi Alade, “Unconditionaly bae” , “Short N Sweet” , “Kuliko jana” n’izindi Gusa ,icyatunguranye ni uburyo abantu basohotse ari benshi Sauti Sol ikiri kuririmba igitaramo kitararangira.

Sauti Sol itsinda rigizwe n’abasore bane (Bien-Aimé Baraza, Willis Chimano, Savara Mudigi, Polycarp Otieno, ) yapfundikiye iki gitaramo ku isaha  ya sita z’ijoro .

Charly&Nina nibo bari batahiwe, babyinishije inkumi n’abasore biratinda

 

Sauti Sol ntiyakanzwe n’ibyuma byatangiye bivuga nabi abasore bagize ir tsinda bakoze uko bashoboye bashimisha abitabiriye iki gitaramo

Dj Miller wavangavanze umuziki muri iki gitaramo
MC Lion Manzi
Bruce Melodie wari unyotewe n’abafana ari kuribyiniro yamazeho iminota myinshi

Twitter
WhatsApp
FbMessenger