AmakuruImyidagaduro

Sat-B yakoranye indirimbo na Meddy mbere yo gutaramira i Bujumbura

Meddy uri kwiteguraigitaramo azakorera i Burundi yakoranye indirimbo na Sat-B umuhanzi umaze kubaka izina muri kiriya gihugu.

Meddy ari muri mu gihugu cya Tanzania aho amaze iminsi myinshi mu bikorwa bya muzika iyi ndirimbo yakoranye na Sat-B nayo niho yakorewe muri Wasafi Records inzu itunganya umuziki ya Diamond Platnumz  , kugeza ubu nubwo indirimbo itarajya ahagaragara gusa ngo yamaze kurangira.

Uretse iyi yakoranye na Sat-B hari n’izindi  Meddy yakoreye muri Tanzania harimo imaze kumenyekana ni iyo ari gukorana na Mbosso umwe mu bahanzi bakorera muri studio ya Wasafi Records yakiriye Meddy.

Sat-B avuga ko ariwe wafashe iya mbere agasaba Meddy ko bakorana indirimbo , Sat-B yemeza ko iyi ndirimbo yamaze kurangira igisigaye ni uguhitamo izina ubundi ikajya hanze.

Ati “ Meddy naramushatse bwa mbere musaba ko twakorana kuko ari mu baririmbyi bakomeye mu karere k’ Afurika y’ Uburasirazuba, twumvikana ko tuzahurira Tanzania akaba ariho dukorera iyo ndirimbo.”

Ikintu cyashimishije Sat-B ngo ni uko nyuma yo gukorana iyi ndirimbo na Meddy bazanahurira kurubyiniro mu gitaramo Meddy agiye kuzakorera mu Burundi taliki ya  29, Ugushyingo, 2018.

Meddy na Sat-B muri studio bakora indirimbo muri Tanzania
Twitter
WhatsApp
FbMessenger