AmakuruImikino

Sarpong yafashije Rayon Sports gutsinda AS Kigali bari bahuriye mu mukino wo kwipima

Ikipe ya Rayon Sports yatsinze AS Kigali igitego 1-0, mu mukino wa gicuti amakipe yombi yari yahuriyemo kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu.

Igitego rukumbi cyatsinzwe n’Umunya-Ghana Michael Sarpong ni cyo cyatandukanyije impande zombi. Ni ku mupira uyu musore yari ahawe na rutahizamu Omar Sidibe wakinaga umukino we wa mbere muri Rayon Sports.

Ni umukino muri rusange wari uryoheye ijisho ku mpande zombi. Ku ruhande rwa AS Kigali abakinnyi bashya yasinyishije nka Haruna Niyonzima, Ndayishimiye Eric Bakame, Nkinzingabo Fiston n’abandi bagaragaye muri uyu mukino, gusa ntiwagaragayemo myugariro Rusheshangoga Michel uri mu kwa buki.

Ni na ko kandi ku ruhande rwa Rayon Sports uyu mukino wagaragayemo abakinnyi nka Omar Sidibe, Michael Sarpong, Ndizeye Samuel, Nizeyimana Mirafa n’abandi.

AS Kigali na Rayon Sports zari zateguye uyu mukino, mu rwego rwo gukomeza kwitegura imikino Nyafurika agomba guhagarariramo u Rwanda muri uku kwezi kwa Kanama. Rayon Sports igomba gucakirana na Al Hilal Omdurman yo muri Sudani mu ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions league, mu gihe AS Kigali igomba kwisobanura na KMC yo muri Tanzania.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger