AmakuruAmakuru ashushye

Sankara wigambye kugaba ibitero muri Nyungwe yeretswe abanyamakuru

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu, urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rweretse abanyamakuru Nsabimana Calixte uzwi ku izina rya “Sankara” wumvikanye mu itangazamakuru mpuzamahanga kenshi yigamba kugaba ibitero mu ishyamba rya Nyungwe.

Ni igikorwa cyabereye ku kicaro gikuru cya RIB giherereye ku Kimihurura mu karere ka Gasabo.

Cyitabiriwe n’abanyamakuru benshi bashoboka, baba abakorera ibitangazamakuru by’imbere mu gihugu ndetse n’ibyo hanze yacyo. Ni nyuma y’uko ku wa 30 Mata 2019 ari bwo uyu mugabo yatawe muri yombi afatiwe i Moroni mu birwa bya Comores.

Umuvugizi w’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha Mbabazi Modeste, yabwiye abanyamakuru ko Sankara ntacyo atangaza ko ahubwo umwavoka we ari we uri bumuvugire.

Nkundabarashi Moise wunganira Sankara mu mategeko, yabwiye itangazamakuru ko ibyaha umukiriya we aregwa bizatangazwa mu minsi iri imbere.

Yavuze kandi ko Sankara ameze neza, ndetse ko asanzwe ahabwa ubuvuzi mu gihe cyose abyifuje. Ibi bikuraho ibimaze iminsi bitangazwa ko Nsabimana Calixte Sankara yahungabanyijwe n’iyicarubozo yakorewe.

Umuvgizi w’urwego rw’ubugenzacyaha Mbabazi Modeste yavuze ko Sankara agikorwaho iperereza, gusa ko mu gihe cya vuba ari butangire kwemererwa gusurwa.

Byitezwe ko Sankara wahoze ari uuvugizi w’inyeshyamba za FLN agaragara bwa mbere imbere y’ubutabera kuri uyu wa gatanu.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger