AmakuruImyidagaduro

Samusure yatangaje igihe aherukira guterera akabariro

Kalisa Ernest wamamaye cyane muri Sinema Nyarwanda ku mazina atandukanye harimo Samusure na Rulinda yitwa muri Filime ya Sebulikoko yakunzwe n’Abanyarwanda benshi yavuze ko amaze gihe kingana n’amezi atandatu adatera akabariro.

Uyu munyarwenya ukunzwe na benshi mu Banyarwanda yabwiye ikinyamakuru cyo kuri You Tube cya X Large TV ko amaze amezi 6 adakora imibonano mpuzabitsina ahanini ngo bitewe n’inda ye iri kubyimba.

Yagize ati “Ntakubeshye hagiye gucaho amezi 6 ndakora imibonano mpuzabitsina.

Mbere narabikundaga cyane pe ariko ubu ngubu byaranze,niba ari ukubera iyi nda yanjye,simbizi urumva uwo mukobwa wa mabukwe wazaza nkajya mureba gusa yahura n’ikibazo gikomeye cyane.

Umuganga yambwiye ko ari amibe nyinshi zimereye nabi ndetse ko zituma umugabo adatera akabariro.”

Rulinda ufite ubuhanga budasanzwe mu buhanzi no mu rwenya,yavuze ko yakundaga abagore mu mwaka ushize ariko ubu yamaze kubihagarika.

Mu minsi ishize nibwo Samusure yavuze ko atanywa inzoga uretse ko iyo umuntu amuhamagaye ngo asomeho yanga kumusuzugura bituma benshi baseka baratembagara ku mbuga nkoranyambaga.

Kalisa Ernest w’imyaka 42, ni umuririmbyi, umucuranzi, umushyushyarugamba, umunyarwenya akaba n’inzobere mu kuvuga amazina y’inka,yashinjwe kubyara abana 6 ku bagore batandukanye mu myaka ishize.

Samusure ngo amaze amezi atandatu adatera akabariro
Twitter
WhatsApp
FbMessenger