AmakuruImikino

Samuel Eto’o wagacishijeho muri ruhago agiye gusubira ku ntebe y’ishuri

Umunya-Cameroon Samuel Eto’o wakanyujijeho muri ruhago nk’umukinnyi w’igihangage mu makipe atandukanye, yatangaje ko muri Mutarama umwaka utaha azatangira amasomo muri Kaminuza ya Havard yo muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Uyu mugabo wamamaye mu makipe arimo FC Barcelona yemeje aya makuru, mu kiganiro cyihariye yagiranye n’ikinyamakuru Jeune Afrique.

Eto’o, yemeje ko agiye kwiga Business Management mu rwego rwo kwiyungura ubumenyi mu bijyanye n’ubushabitsi. Ni nyuma yo kugira ibihe byiza nk’umukinnyi wa ruhago yamaze guhagarika gukina.

Yagize ati” Nzakomereza amasomo yanjye mu bya Business Management. Muri Mutarama nzajya muri kaminuza ya Havard yanyemereye kumpa amahugurwa yihariye. Nzamara Boston igihe kigera ku mwaka umwe. Ntabwo bizaba byoroshye, gusa n’urugamba rwiza.”

Samuel Eto’o ufite agahigo ko gutorwa nk’umukinnyi mwiza ku mugabane wa Afurika incuro enye, yamaze gushingakompanyi y’ubucuruzi yise “Beto’o”, bityo ubumenyi agiye kuvona muri Havard bukaba buzamufasha kuyicunga kugira ngo itarindimuka.

Samuel Eto’o Fils yamenyekanye mu makipe akomeye nka Real Madrid, FC Barcelona, Inter de Milan na Chelsea. Ni amakipe yatwariyemo ibikombe bitandukanye, birimo n’ibya UEFA Champions league.

FC Barcelona yamenyekanyemo cyane, yayitsindiye ibitego 130, mbere yo kuyivamo akerekeza muri Inter.

Eto’o kandi ari kumwe n’ikipe y’igihugu ya Cameroon, yatwaye ibikombe bibiri bya Afurika muri bitandatu yakinnye, anegukana umudari wa zahabu mu mikino Olympique yo mu 2000.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger