AmakuruImikino

Samuel Eto’o yasabiwe igifungo cy’imyaka 10 n’ubushinjacyaha bwa Espagne

Samuel Eto’o wamenyekanye  mu ikipe ya Barcelona yo mu gihugu cya Espagne ndetse no mu ikipe y’igihugu ya Cameroun nyuma yo gukekwaho kunyereza imisoro ubwo yakinaga muri FC Barcelona yasabiwe igifungo cy’imyaka 10 itishyurwa.

Muri Espagne abakinnyi b’umupira w’ amaguru ni bamwe mu bakunze kuvugwaho kunyereza imisoro dore ko badasiba kugezwa imbere y’ubutabera bishyuzwa imisoro baba bataratanze ku mishahara bahembwa mu makipe baba barakiniye ndetse n’ayo bakura mu kwamamariza amakompanyi atandukanye. Aha twavuga nka Lionel Messi, Javier Mascherano, Adriano, Alexis Sanchez, Christiano Ronaldo ndetse tutibagiwe na Neymar Junior , ibi kandi bigera no ku batoza kuko mu minsi yashize Jose Mourinho yagejejwe imbere y’ubutabera ariko we ahita ayishyura aritahira.

Muri aba bose  uri mu mazi abira ni Samuel Eto’o wakanyujijeho mu myaka ya za 2006 ubwo yari mu ikipe ya Barcelona kuko  imisoro atatangaga yatumye urukiko rwa Espagne rumusabira imyaka 10 y’igifungo kitishyurwa ndetse n’amande ya miliyoni 18 z’ama Euro. Samuel Eto’o akurikiranyweho kuba yaranyereje imisoro ingana na Miliyoni 4 460 000  z’ama Euro .

Samuel Eto’o aya mafaranga y’imisoro ashinjwa asa neza n’ayo Lionel Messi yashinjwaga bityo abenshi batangiye kwibaza uburyo we azayireguza dore ko Messi we yireguje avuga ko icyo gihe yari akiri umwana ukibyiruka hari byinshi atitagaho bitewe n’ikigero cy’imyaka yarimo.

Samuel Eto’o yakanyujijeho muri Fc Barcelona

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger