AmakuruAmakuru ashushye

Salax Awards 7: Hagaragaye impinduka mu buryo bwo gutora umuhanzi

Nyuma y’igihe gito hamenyekanye urutonde rwa nyuma rw’Abahanzi bahatanira ibihembo bya Salax Awards 7 iri kuba muri uyu mwaka wa 2019, Amatora ya nyuma yo gutora abahanzi bongererwa amahirwe yo kwegukana ibihembo  muri buri kiciro yatangiye.

Ni mugihe abahanzi bose bagaragaye ku rutonde rw’ubushize muri buri kiciro bamaze guhabwa nimero nshya zibaranga kugira ngo ari nazo zizajya zifashishwa ku ushaka gutora umuhanzi yifuza ko yegukana igihembo muri iri rushanwa.

Nk’uko byari bisanzwe bimenyerewe rero, amatora yakorwaga hifashishijwe uburyo butandukanye harimo ubwa “Online” (Murandasi) no kohereza SMS isanzwe kuri Telefone. Gusa ubu muri aya matora ya nyuma hagaragaye impinduka uburyo bwa Online bukurwaho ubu gutora bizajya bikorerwa kuri SMS zisanzwe.

Umuyobozi wa Ahupa yemeje ko gutora mu buryo bwa Online butazakoreshwa hazakoreshwa gusa amatora ya SMS urubuga rwa www.SalaxAwards.rw ruzakoreshwa gusa mu buryo bwo gutangwaho amakuru.

Gutora umuhanzi ukunda uzajya wandika nimero y’umuhanzi utoye ubundi wohereze kuri 7333, gutora umuhanzi umwe byemewe gukorwa inshuro nyinshi zishoboka.

Biteganyijwe ko aya matora yatangiye none azarangira mu mpera z’ukwezi kwa Werurwe uyu mwaka, ibirori byo gutanga ibihembo nyirizina biteganyijwe tariki ya 29 Werurwe 2019.Kugeza ubu ibyiciro icyenda birimo abahanzi 5/5 byose byahawe nimero byumvikana ko hatanzwe nimero 45.

Urutonde rw’abahanzi na numero bahawe bazatorerwahoa

Umuhanzi witwaye neza muri R&B:

Bluce Melody 16

Yvan Buravan 17

King James 18

Peace Jolis 19

Yverry 20

Umuhanzi witwaye neza mu bari n’abategarugori:

Alyn Sano 6

Assinah Ella 7

Marina 8

Queen Cha 9

Young Grace 10

Umuhanzi witwaye neza muri Afrobeat:

Danny Vumbi 26

Davis D 27

Mico The Best 28

Mc Tino 29

Uncle Austin 30

Umuhanzi witwaye neza mu ndirimbo zihimbaza Imana:

Israel Mbonyi 31

Aime Uwimana 32

Gentil  Bigizi 33

Patient Bizimana 34

Serge Iyamuremye 35

Umuhanzi witwaye neza mu njyana gakondo:

Clarisse Karasira 36

Deo Munyakazi 37

Jules Sentore 38

Mani Martine 39

Umuhanzi witwaye neza muri Hip Hop:

Amag The Black 21

Bull Dogg 22

Jay C 23

Khalfan 24

Riderman 25

Umuhanzi witwaye neza mu bakizamuka:

Alyn Sano 41

Andy Bumuntu 42

Yvan Buravan 43

Marina 44

Syntex 45

Itsinda ryitwaye neza:

Active 11

Just Familly 12

The Same 13

Tresor 14

Yemba Voice 15

Twitter
WhatsApp
FbMessenger