Amakuru ashushyeImyidagaduroUmuziki

Safi Madiba yasohoye indirimbo ya kane nyuma yo Gutandukana na Urban Boys

Niyibikora Safi uzwi nka SAFI Madiba yamaze gusohora indirimbo yise”My Hero”, akaba ari indirimbo ya kane uyu musore ashyize hanze nyuma yo gutandukana n’itsinda rya Urban Boys mu Gushyingo 2017.

Mu minsi ishize ni bwo uyu muhanzi yashyize hanze indirimbo ye na RayVanny uyu akaba icyamamare mu muziki wa Tanzania, nyuma y’iyi ndirimbo Safi Madiba yari atarashyira hanze indi ndirimbo iyikurikira. Kuri ubu, uyu muhanzi wahoze mu itsinda rya Urban Boys yamaze gushyira hanze indi ndirimbo wenyine yise ‘My Hero’.

My Hero ibaye indirimbo ya kane uyu musore akoze nyuma yo kuva muri Urban Boys.

Iyi ndirimbo nshya ‘My Hero’ ya Safi Madiba yakozwe na Producer Madebeat, uyu akaba aherutse gutangwa nk’umu producer mushya muri studio ya Uno Record ibarizwa i Nyamirambo. ije ari iya kabiri Yakoze ku giti cye nyuma ya kimwe kimwe yakoze ikanakundwa n’abatari bake. “My Hero” kandi ibaye indirimbo ya kane uyu muhanzi ashyize hanze nyuma yo gutandukana n’itsinda yahoze akoreramo rya Urban boys.

Safi Madiba yatangaje ko amashusho y’iyi ndirimbo na yo arajya hanze mu minsi ya vuba cyane ko ubu nyuma yo gushyira hanze iyi ndirimbo igikurikiyeho ari ugufata amashusho yayo bityo akizeza abakunzi ba muzika ko mu minsi ya vuba aba abahaye amashusho y’iyi ndirimbo.

My hero isohotse mu gihe Madiba ari gutegura ibitaramo byo kumurika The Mane.

Iyi ndirimbo nshya Safi Madiba ayishyize hanze mu gihe ari mu myiteguro y’ibitaramo afite byo kumurika inzu ya The Mane nawe abarizwamo.

Ibi bitaramo bizaba ku wa 23 Werurwe 2018 i musanze na 24 Werurwe 2018 i Kigali,bikaba  byaranatumiwemo Harmonize icyamamare muri Tanzania unakorera mu nzu ya Wasafi.

Uretse Harmonize hari n’abandi bahanzi b’abanyarwanda bazagaragara muri iki gitaramo barimo Marina ukorana na Safi muri The Mane kimwe n’abandi bahanzi banyuranye bazafatanya naba ba The Mane nka  Riderman, king James, Yvan buravan, Queen Cha,Dj Pius, Uncle Austin na Christopher.

Ibi bitaramo bizitabirwa na Harmonize ndetse n’ibihangage bitandukanye mu muziki nyarwanda.

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger