AmakuruImyidagaduro

Safi ari muri Tanzaniya muri gahunda y’indirimbo ye na Harmonize

Umuhanzi ufatwa nk’ukizamuka kuva aho atandukaniye na Urban Boys, Safi Madiba, ari kubarizwa i Dar Es Salam muri Tanzaniya aho yagiye mu bikorwa byo kwamamaza indirimbo ye nshya yakoranye na Harmonize.

Safi n’umujyanama we Bad Rama, bahagurutse i Kigali mu masaha y’ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 29 Ugushyingo, kugeza ubu bamaze gusesekara i Dar Es Salam nkuko bigaragara mu mafoto aba bombi bashyize ku mbuga nkoranyambaga.

Biteganyijwe ko barazenguruka ibitangazamakuru byo muri Tanzaniya bamenyekanisha indirimbo ye na Harmonize yitwa  ‘Ina Million’ imaze iminsi mike isohotse.

Iyi yaje ikurikira iya Marina na Harmonize , izi ndirimbo zose zakozwe ubwo Harmonize ukorera muri wasafi ya Diamond yari yaje mu Rwanda mu bitaramo byo kumurika ku mugaragaro The mane Music label ireberera inyungu Marina, Safi na Queen Cha mu by’umuziki.

Uretse ‘Ina Million’, Safi afite n’indi ndirimbo yakoranye na Ray Vanny bise ‘Fine’ aba bose bakaba abahanzi bakomeye mu nzu ya Wasafi iyoborwa na Diamond.

Biteganyijwe ko iyi gahunda bagiyemo muri Tanzaniya izamara icyumweru.

Banabonanye na Meddy umaze iminsi muri Tanzaniya

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger