AmakuruImikino

Sadio Mane yegukanye igihembo cy’umukinnyi w’umwaka muri Afurika ahigitse abo bari bahanganye

Rutahizamu w’ikipe y’igihugu ya Senegal na Liverpool yo mu Bwongereza, Sadio Mane niwe wegukanye igihembo cy’umukinnyi mwiza w’Umunyafurika wa 2019 ahigitse bagenzi be Mohamed Salah w’umunya Misiri banakinana muri Liverpool na Riyadh Mahrez ukomoka muri Algeria agakinira Manchester City.

Ni mu birori byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri i Cairo mu Misiri ku cyicaro cy’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF).

Ibi birori byari byanitabiriwe na perezida wa FIFA, Gianni Infantino byagaragayemo n’ibindi bihangange bitandukanye nka Samuel Eto’o wari uyoboye gahunda, Arsen Wenger watoje Arsena imyaka isaga 20 akaba ashinzwe iterambere ry’umupira w’amaguru muri FIFA, perezida wa FAF Ahmad Ahmad n’abandi.

Ni ku nshuro ya mbere Sadio Mane yegukanye iki gihembo nyuma yo kuba yarigaragaje muri uyu mwaka ushize agafasha ikipe ye ya Liverpool gutwara igikombe cya Champions League yo ku mugabane w’Uburayi n’igikombe cy’isi cy’ama Club agashyiraho no kuba yaragejeje ikipe y’igihugu ya Senegal ku mukino wa nyuma w’igikombe cya Afurika 2019.

Sadio Mane kandi niwe watsinze ibitego byinshi muri shampiyona y’Ubwongereza ya 2018-2019 ahabwa igihembo cya ‘Golden Boot’ gihabwa umukinnyi watsinze ibitego byinshi muri shampiyona nyuma y’uko yari yatsinze ibitego 22 akanatsinda ibitego 10 muri 11 byafashije Liverpool gutwara Champions League.

Yagaragaye muri bane bagombaga kuvamo uwegukana igihembo cy’umukinnyi mwiza wa 2019 kusi [Ballon d’Or] we na Lionel Messi, na Mohamed Salah na Virgil Van Djik ariko igihembo cyegukanywa na kabuhariwe Lionel Messi.

Mu myaka itatu ishize iki gihembo Sadio Mane atwaye cyari gifitwe na Mohamed Salah wagiye agitwara yikurikiranya naho Mane akaba abaye umunya Senegal wa mbere utwaye iki gihembo nyuma y’imyaka 17 ishize kuko uwagiherukaga ni Hdji Diouf wagitwaye muri 2002.

Sadio Mane nyuma yo gutwara iki gihembo yagaragaje ko akishimiye mu buzima bwenk’umwana wavukiye mu cyaro cya kure muri Senegal aboneraho gushimira buri wese wagize uruhare kugirango agere ku rwego agezeho ubu.

Yagize ati « Ndishimye cyane, sinabona amagambo mbivugamo. Njye mvuka mu cyaro cya kure cyane mu gihugu cya Senegal ariko nshimiye ko kuri ubu ndi imbere y’imbaga nk’umukinnyi mwiza muri Afurika muri uyu mwaka. Ndashimira buri wese wamfashije kugirango ngere kuri uru rwego, harimo umutoza w’ikipe y’igihugu ya Senegal, abakinnyi bagenzi banjye, abayobozindetse n’abaturage ba Senegal bantera imbaraga buri munsi bgatuma nkora cyane. »

Ikipe y’abakinnyi 11 beza ku mugabane wa Afurika mu mwaka wa 2019

Andre Onana (Cameroun, Ajax), Serge Aurier (Cote d’Ivoire, Tottenham), Joel Matip (Cameroun, Liverpool), Kalidou Koulibaly (Senegal, Napoli), Ashraf Hakimi (Marocco, Dortmund), Idrissa Gana Gueye (Senegal, PSG), Riyad Mahrez (Algeria, Man City), Hakim Ziyech (Marocco, Ajax), Mohamed Salah (Egypt, Liverpool), Pierre Emerick Aubameyang (Gabon, Arsenal na Sadio Mane

Ikipe y’Umugabane wa Afurika y’umwaka

Uko ibindi bihembo byatanzwe:

  1. Umukinnyi mwiza w’umwaka mu bagabo: Sadio Mane (Senegal & Liverpool)
  2. Umukinnyi mwiza w’umwaka mu bagore: Asisat Oshoala (Nigeria & Barcelona)
  3. Umukinnyi mwiza  w’umwaka mu bakina ku mugabane wa Afurika: Youcef Belaïli (Algeria & Esperance / Ahli Jeddah)
  4. Umukinnyi mwiza ukiri muto: Achraf Hakimi (Morocco & Borussia Dortmund)
  5. Umutoza mwiza w’umwaka mu bagabo: Djamel Belmadi (Algeria – Algeria)
  6. Umutoza mwiza w’umwaka mu bagore: Desiree Ellis (South Africa)
  7. Ikipe y’igihugu nziza y’umwaka mu bagabo: Algeria
  8. Ikipe y’igihugu nziza y’umwaka mu bagore: Cameroon
  9. Federasiyo y’umwaka wa 2019: Federasiyo y’umupira w’amaguru muri Misiri
  10. Umuyobozi mwiza w’ikipe: Moise Katumbi, Perezida wa TP Mazembe

Asisat Oshoala niwe mukinnyi w’umwaka mu bagore muri Afurika
Ikipe y’igihugu y’umwaka ni Algeria

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger