AmakuruImikino

Sadio Mane yarangije inzozi z’Abagande zo kugera kure mu gikombe cya Afurika

Ikipe y’igihugu ya Senegal, Les Lions de la Teranga, yageze muri 1/4 cy’irangiza cy’igikombe cya Afurika kiri kubera mu Misiri, nyuma yo gusezerera Imisambi ya Uganda iyitsinze igitego kimwe ku busa.

Igitego rukumbi cya kabuhariwe Sadio Mane ukinira Liverpool yo mu Bwongereza ni cyo cyafashije Senegal kugera muri 1/4 cy’irangiza, kinarangiza inzozi z’Abagande zo kugera kure hashoboka muri iyi mikino ikomeje kubera mu Misiri. Cyari igitego cya gatatu Mane atsinze muri iyi mikino y’igikombe cya Afurika.

Igice cya mbere cy’umukino cyaranzwe no gusatirana ku mpande zombi, gusa uburyo bugana mu izamu buba buke ku makipe yombi.

Senegal yafunguye amazamu ku munota wa 15 w’umukino ibifashijwemo na Sadio Mane, ku mupira yari acomekewe na Mbaye Niang ukinira Rennes yo mu Bufaransa. Uyu musore yashoboraga kubonera Senegal igitego cya kabiri kuri penaliti mu gice cya kabiri cy’umukino, gusa penaliti ye ikurwamo n’umuzamu Denis Onyango.

Ni penaliti ya kabiri Sadio Mane yahushaga muri iri rushanwa, nyuma yo guhusha indi Senegal ikina na Algeria.

Uburyo bukomeye ku ruhande rw’Abagande bwabonetse ku mashoti akomeye yatewe na Mike Azira cyo kimwe na Allan Kateregga, gusa yose akurwamo n’umuzamu wa Senegal, Alfred Gomis.

Senegal izahurira muri 1/4 cy’irangiza n’inkima za Benin (Les Ecureuils), zageze muri 1/4 zisezereye Maroc kuri penaliti 4-1, nyuma yo kunganya na yo igitego 1-1 mu minota isanzwe y’umukino.

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger