AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Sadio Mane yahesheje Liverpool insinzi imbere ya Aston Villa yari yayifashe ku gaganu

Ikipe ya Liverpool ibifashijwemo n’Umunya-Senegal Sadio Mane, yegukanye amanota atatu y’umunsi wa 11 wa shampiyona y’Abongereza, English Premier league, nyuma yo gutsinda bigoranye Aston Villa ibitego 2-1.

Aston Villa yafunguye amazamu hakiri kare cyane, ku gitego cyatsinzwe na Mahmoud Hassan ku munota wa 21.

Liverpool yarwanye no kwishyura iki gitego mu gihe cy’iminota irenga 60 yose, gusa biranga birananirana kuko Aston Villa yari yayifunze mu mpande hafi ya zose z’ikibuga.

Abakinnyi nka Mohamed Salah, Sadio Mane, Roberto Firmino na Alex Oxlade Chamberlain winjiye mu kibuga asimbura bacishagamo bagatera mashoti ya kure, gusa kubona umupira ujya mu rucundura bikaba ingorabahizi.

Cyakora cyo Liverpool nk’ikipe nkuru ntabwo yigeze icika intege, yakomeje gukomanga ku izamu rya Aston Villa kugera ku munota wa 87 w’umukino ubwo myugariro Andy Robertson yishyuraga igitego, ku mupira yari ahawe na Sadio Mane.

Iminota irindwi yari isigaye Liverpool yahise ifata gahunda yo gufatirana Aston Villa, ikayitsinda igitego cya kabiri cyari kuyifasha gukomeza gushyira intera y’amanota atandatu hagati yayo na Manchester City.

Kera kabaye ku munota wa 94 w’umukino, Sadio Mane yatsindiye Liverpool igitego cya kabiri,ku mupira yateretse mu rucundura n’umutwe nyuma ya koruneri yari itewe na Trent-Alexander Arnold.

Gutsinda uyu mukino byatumye Liverpool ikomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona n’amanota 31, ikaba irusha atandatu Manchester City ya kabiri.

Liverpool kandi yujuje umukino wa 27 wikurikiranya idatsindwa muri shampiyona y’Abongereza.

Uko imikino yose ya Premier league yagenze kuri uyu wa gatandatu.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger