AmakuruImikino

Rwatubyaye yerekeje muri Colorado Rapids ikinamo Tim Howard wahoze muri Man United

Myugariro w’ikipe y’igihugu Amavubi Rwatubyaye Abdul wari umaze igihe gito aguzwe na Sporting Kansas City FC yo muri MLS, yamaze kuyivamo yerekeza muri Colorado Rapids aguranwe undi mukinnyi ukina hagati mu kibuga.

Ni amakuru yemejwe n’Umunyamerika Simone Ghirlanda wagurishije Rwatubyaye muri Sporting Kansas City amukuye muri Rayon Sports.

Ghirlanda yavuze ko Sporting Kansas yahisemo kurekura Rwatubyaye mu rwego rwo kumugurana Benny Felhaber wakiniraga ikipe ya Colorado. Felhaber w’imyaka 34 y’amavuko, ni Umunyamerika usanzwe akina hagati mu kibuga. Yasubiye muri Kansas City yakiniye imikino 180 hagati ya 2013 na 2017, bikarangira ayitsindiye ibitego 33.

Colorado Rapids Rwatubyaye yaguranwemo, na yo isanzwe ikina muri Major League Soccer, shampiyona y’ikiciro cya mbere muri leta zunze ubumwe za Amerika, muri Conference y’Uburengerazuba. Ibarizwa mu gace ka Denver, mu mujyi wa Commerce.

Isanzwe ikinamo Tim Howard wahoze ari umuzamu wa Manchester United, akaba ari na we Kapiteni wayo.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger