AmakuruImikino

Rwatubyaye Abdul yavuze impamvu aha Rayon Sports amahiwe yo kwegukana igikombe cya Shampiyona

Nyuma y’igihe gito Shampiyona y’u Rwanda y’umupira w’amaguri mu cyiciro cya mbere imaze yongeye gusubukurwa ku mugaragaro, amakipe atandukanye ahataniye igikombe yatangiye kugenda ahabwa amahirwe y’ikipe izahigika izindi ikabasha kucyegukana.

Myugariro wo hagati mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ n’ikipe ya FC Shkupi yo muri Macedonia yavuze ko ikipe ya APR FC, AS Kigali na Rayon Sports imwe muri zo izegukana igikombe cya shampiyona.

Tariki 30 Ukwakira 2021, nibwo shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2021-2022 yatangiye, abantu benshi bakaba babona ko igikombe kiri hagati ya APR na AS Kigali gusa.

Rwatubyaye Abdul yavuze ko ikipe ya Rayon Sports na yo ifite ijambo ku gikombe cy’uyu mwaka.

Ati “N’ubwo ntakurikira imikino muri shampiyona yo mu Rwanda ariko abakinnyi b’amakipe yo mu Rwanda benshi nzi ubushobozi bwabo, ikipe ya APR FC, AS Kigali na Rayon Sports zifite amahirwe menshi ku gikombe”.

“Impamvu Rayon Sports nyishyira mu makipe ahatanira igikombe n’uko ifite abakinnyi beza nka Muhire Kevin, Niyigena Clement, Nishimwe Blaise n’abandi benshi, ikindi kandi abafana bemerewe kugaruka ku kibuga ni kimwe mu bizafasha Rayon Sports”.

Iyi kipe itozwa na Irambona Masudi Djuma iheruka kwegukana igikombe cya shampiyona mu mwaka w’imikino wa 2018-2019 ubwo yatozwaga n’Umunya-Brazil Roberto Olivier Goncalves do Calmo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger