AmakuruImikino

Rwatubyaye Abdul yakinnye umukino we wa mbere mu ikipe ye nshya (+AMAFOTO)

Abdul Rwatubyaye, umukinnyi w’umunyarwanda wahoze akinira ikipe Rayon Sports yakinnye umukino we wa mbere muri Sporting Kansas City yo muri Major League Soccer, muri Amerika.

Rwatubyaye yinjiye mu kibuga asimbuye ku munota wa 15, nyuma y’aho ikipe ye yari imaze gutsindwa ibitego, umukino waje kurangira ikipe ye itsinzwe ibitego 4-1 n’iyitwa San Jose Earthquakes.

Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye San Jose ifite ibitego 2-0 bwa Kansas City. Igice cya kabiri cy’umukino kigitangira, Rwatubyaye na bagenzi be bahise batsindwa igitego cya gatatu kinjiye ku munota wa 46 w’umukino. Cyatsinzwe na Shea Salinas mbere y’uko Magnus Eriksson atsinda icya kane ku munota wa 61 w’umukino.

Kuri iki Cyumweru nibwo Rwatubyaye yakinnye umukino we wa mbere, nyuma y’amezi abiri yerekeje muri Shampiyona ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Rwatubyaye yinjiye mu kibuga asimbuye (Photo: Gettyimages)
Umukino waje kurangira ikipe ye itsinzwe ibitego 4-1. (Photo : Gettyimages)
Rwatibyaye yagerageje kurwana ku ikipe ye nubwo yari yari yatsinzwe ibitego byinshi . (Photo:Gettyimages)
Myugariro Rwatubyaye yasanze ikipe ye yamaze gutsindwa ibitego bibiri, ibindi bibiri ibitsindwa ari mu kibuga. (Photo: Gettyimages)

Rwatubyaye akomeje imyitozo
Twitter
WhatsApp
FbMessenger