AmakuruImikino

Rwatubyaye Abdul wa Rayon Sports yerekeje i Burayi-AMAFOTO

Myugariro ngenderwaho muri Rayon Sports, Rwatubyaye Abdul yerekeje ku mugabane w’u Burayi gukora igeragezwa mu ikipe ya FC SHKUPI ikina mu cyiciro cya mbere mu gihugu cya Macedonia.

Rwatubyaye Abdul yahagurutse ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali I Kanombe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane yerekeza ku mugabane w’u Burayi.

Amakuru agera kuri Teradignews avuga ko uyu musore agiye mu ikipe ya FC SHKUPI gukora igeragezwa ry’ibyumweru bibiri, aya makuru akomeza avuga ko iri geragezwa azarikorera muri Turikiya aho iyi kipe irimo kwitegurira shampiyona ndetse indege yafashe ni  imwerekeza muri Turikiya.

Rwatubyaye Abdul winjiye muri Rayon Sports muri 2016 aramutse atsinze igeragezwa yaba yiyongereye ku mubare w’abakinnyi ikipe ya Rayon Sports igiye gutandukana nabo muri iyi minsi barimo Kevin, Yannick Mukunzi byamaze kwemezwa ko batazongera kuyikinira.

Macedonia ni igihugu kiri mu majyepfo y’u Burayi,umurwa mukuru wayo ni Skopje, bavuga indimi zitandukanye zitarimo izisanzwe zizwi nk’Icyongereza cyangwa Igifaransa kuko bavuga indimi zitandukanye nk’urwo muri Albania,Turkia, Romani, Serbia, Aromania na Bosnia. Ni igihugu gituwe n’abaturage babarirwa kuri 2,103,721.

Iyi kipe Rwatubyaye agiye gukoramo igeragezwa yitwa Futboll Club Shkupi cyangwa se FC SHKUPI, nta mateka ahambaye ifite kuko yashinzwe mu 2012, ikinira kuri Čair Stadium ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 6000.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger