AmakuruUbukungu

RwandAir yemerewe gutangira ingendo muri Amerika

Kompanyi ikora ubwikorezi bw’ibintu n’abantu mu kirere  ya RwandAir, yahawe uburenganzira bwo gutangira gukorera ingendo muri  Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bikaba byemejwe na Minisiteri Ishinzwe Ubwikorezi muri muri icyo gihugu

Nyuma y’igihe kinini RwandAir yifuza gutangiza ingendo zayo ku butaka bw’Amerika  cyane cyane mu mujyi wa New York ku wa 6 Werurwe nibwo hamenyekanishijwe  igikorwa cyo guha RwandAir uburenganzira bwo gutangira ingendo ku butaka bwa Amerika n’umuyobozi mukuru ushinzwe ibikorwa by’indege mpuzamahanga, Brian Hedberg, hanyuma hatangwa iminsi 21 ngo hatangwe ibitekerezo niba hari n’ impamvu zari gutuma itabuhabwa.

Abanyarwanda n’incuti z’u Rwanda bashimishijwe naya makuru y’iki cyemezo aho bagiye bavuga ko ubu inzira bacagamo baza mu Rwanda cyangwa bajya muri Amerika zigiye kugabanuka bikazorohera Abanyamerika gusura no gutembera mu Rwanda .

Nu bwo ubusabe bwa RwandAir busa nubwemewe gusa ngo bushora kuvuguruzwa na Perezida wa Leta zunze Ubumwe z’Amerika akaba ariyo mpamvu ubu busabae buzemezwa burundu nyuma y’iminsi 61.

Nyuma y’iminsi mike batangije  urugendo rugana Cape Town na Abuja , ubu  RwandAir ishaka gutangira o ndende nkizigana Guangzhou mu Bushinwa na New York ibi bikaba biteganyijwe  muri Kamena 2019 nkuko Umuyobozi Mukuru wa RwandAir, Yvonne Manzi Makolo abitangaza.

Kuri ubu RwandAir ifite indege  12 zirimo Airbus A330 – 300 imwe, Airbus A330 – 200 imwe, Boeing 737-800NG enye, Bombardier Q-400 Next Gen ebyiri, Bombardier CRJ-900 NextGen ebyiri na Boeing 737-700NG na zo ebyiri. RwandaAir ikaba yifuza kuzikuba kabiri mu myaka itanu iri imbere.”

Urupapuru rwa Minisiteri Ishinzwe Ubwikorezi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yahaye RwandAir, uburenganzira bwo gutangira gukorera ingendo muri Amerika
Twitter
WhatsApp
FbMessenger