AmakuruAmakuru ashushyeUbukungu

RwandAir yatangiye gukora ubwikorezi bw’ibicuruzwa bya ngombwa

Sosiyete Nyarwanda ya RwandAir ikora ubwikorezi bwo mu kirere,yatangiye gukoraingendo mu bice bitandukanye by’Isi ikora ubwikorezi bw’ibicuruzwa n’ibikoresho bya ngombwa.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’iyo Sosiyete,rivuga ko izo ngendo ziratangirira mu bice bitatu byo muri Aziya n’u Burayi hagamijwe koroshya urujya n’uruzwa rw’ibicuruzwa by’ibanze byoherezwa mu mahanga n’ibyinjizwa mu gihugu.

Ingendo za mbere z’ibanze zirerekeza i Buruseli (Brussels) mu Bubiligi, i London mu Bwongereza, na Gouanzhou mu Bushinwa. Ubuyobozi bwa RwandAir bwagize buti: “Dukomeje guhuza Isi muri ibi bihe bigoye. Gahunda yacu yo gutwara ibicuruzwa itanga umutekano, irizewe kandi yoroheye buri wese wifuza ibicuruzwa bijya cyangwa biva i Guangzhou, Brussels na London.

RwandAir yatangiye gukora ubwikorezi bw’ibicuruzwa by’ibanzw

”Biteganyijwe ko ingendo z’i Buruseli na London zizafasha guhuza ubucuruzi bw’u Rwanda n’ubw’i Burayi, na ho iza Guangzhou zigafasha kugera ku bikoresho by’ubuvuzi n’ibindi bya ngombwa bikenewe.

RwandAir yatangiye ingendo zerekeza mu bice bitatu bikomeye by’Isi

Ubuyobozi bwa RwandAir bushimangira ko ibi bigiye gufasha abacuruzi bo mu Rwanda gukomeza kubona amahirwe y’ubucuruzi ku isoko mpuzamahanga.

RwandAir yahagaritse ingendo hagati ya Kigali na Guangzhou guhera tariki ya 31 Mutarama 2020 ubwo icyorezo cya Koronavirusi (COVID-19) cyavugwaga cane mu Bushinwa, kitarakwira Isi yose.

Nyuma y’iminsi mike iki cyorezo cyatangiye gukwira Isi yose, RwandAir igenda ihagarika ingendo yakoreraga mu bice bitandukanye, mu rwego rwo kwirinda kuba umuyoboro w’ikwirakwira ry’icyo cyorezo kimaze gutahurwa ku basatira miriyoni 2 ku Isi.

Mu cyumweru gishize ni bwo Inshami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryasabye ibihugu gusubukura ingendo z’ibanze, zigakorwa hubahirizwa amabwiriza yashyiriweho kurwanya Icyorezo cya Koronavirusi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger