Amakuru ashushyeUbukungu

Rwandair igiye gutangiza ingendo 3 mu cyumweru zijya i Tel Aviv

Ikigo cy’igihugu cy’indege, RwandAir, cyatangaje ko guhera ku wa 25 Kamena kizatangira ingendo ziva i Kigali zerekeza mu mujyi wa Tel Aviv nta handi indege ihagaze, uyu ukaba ari umujyi w’ubukungu n’ikoranabuhanga wa Israël.

Nkuko bigaragara ku rubuga rwa Rwandair, batangazako izatangirana ingendo eshatu mu cyumweru, ku wa Kabiri, ku wa Kane no ku wa Gatandatu, zizajya zikorwa na Boeing 737-800NG ifite imyanya 16 yiyubashye na 138 isanzwe. Indege ya Rwandair ivuye i Kigali izajya igwa ku Kibuga Mpuzamahanga cy’indege cya Ben Gurion muri Israël.

Abigarukaho, umuyobozi Mukuru wa RwandAir Yvonne Manzi Makolo yagize ati “Kongera Tel Aviv ku ngendo zacu biri mu ntego dufite z’igihe kirekire zo guhuza u Rwanda n’Isi muri rusange. Tel Aviv ni hamwe mu hantu hakomeye ku Isi mu ikoranabuhanga kandi twifuza gutwara abakora ingendo z’ubucuruzi cyangwa nyobokamana ku butaka butagatifu,”

Yakomeje avuga ko ari n’amahirwe akomeye yo kurushaho koroshya ingendo ku bagenzi baturuka cyangwa bajya hirya no hino aho RwandAir ikorera ingendo no gushimangira umubano mwiza hagati y’u Rwanda na Israël ndetse bikaba bizorohereza abacuruzi n’abamukerarugendo bakoraga ingendo Kigali-Tel Aviv.

Amatike yatangiye gucuruzwa unyuze ku rubuga rwa RwandAir, ibiro biyacuruza cyangwa ibindi bifasha mu by’ingendo.

Tel Aviv izaba ari icyerekezo cya 29 cya RwandAir n’icya kabiri igize mu Burasirazuba bwo hagati nyuma ya Dubai.

Ku wa 17 Mata nibwo RwandAir yatangije ingendo zigana i Kinshasa. Biteganywa ko uyu mwaka uzarangira RwandAir yerekeje i Addis Ababa muri Ethiopia na Luanda muri Angola, ingendo ziziyongera ku rwa Guangzhou ruzatangira ku wa 18 Kamena 2019.

RwandAir kandi iteganya gukorera ingendo ku mugabane wa Amerika ihereye mu mujyi wa New York.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger