AmakuruAmakuru ashushye

Rwanda: Perezida kagame yakoze impinduka mu gisirikare cy’u Rwanda

kuri uyu wa 25 Mata 2020, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame akaba n’umugaba mukuru w’ingabo mu Rwanda yakoze impinduka mu buyobozi bw’inzego zirimo iza gisirikare mu kigo cya Gabiro,ishuri rya Gako n’ibitaro bya kanombe.

Impinduka zakozwe ni izi zikurikira:

.Gen.Maj. Innocent Kabandana wari umukuru wungirije w’inkeragutabara yagizwe umuyobozi w’ishuri rya gisirikare rya Gako.

.Brig.Gen Ephraim Rurangwa yagizwe umuyobozi w’ibitaro bya gisirikare bya Kanombe.

.Col. Dr. Uwimana Etienne yagizwe umuyobozi w’ishami rishinzwe serivise zo gucisha abantu mu cyuma mu bitaro bya gisirikare bya Kanombe.

.Col Emmanuel Kanobayire yagizwe umuyobozi wungirije w’ikigo cya Gabiro.

. Brig.Gen.Murenzi Evariste yagizwe umuyobozi wungirije muri Task Force diviziyo ishinzwe ubutegetsi,igenamigambi n’ibikoresho.

.Maj. Kalisa Jean Claude yagizwe umuyobozi ushinzwe ubutegetsi n’ibikoresho muri Diviziyo ya kane.

Perezida kagame yaherukaga gukora impinduka mu gisirikare muri gashyantare 2020.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger