AmakuruAmakuru ashushye

Rwanda: Hakenewe kwigishwa indimi z’amarenga (…)ikibazo cy’ingutu mu itangwa rya serivise

Umuryango Nyarwanda w’Abafite Ubumuga bwo Kutumva no Kutabona (ROPDB) watangaje ko mu Rwanda hakenewe kwigishwa ururimi rw’amarenga kandi abasemura bagakora kinyamwuga.

Ibi byagarutsweho na Perezida wa ROPDB, Furaha Jean Marie, ubwo hasozwaga amahugurwa y’iminsi itanu arebana no gusemura ururimi rw’amarenga.

Uyu muryango ugaragaza ko hari imbogamizi ahatangirwa serivisi zimwe na zimwe bigatuma abafite ubumuga bwo kutumva no kutabona batazibona.

Ahatungwa agatoki cyane ni ahatangirwa serivisi z’ubuvuzi, ubutabera, uburezi ndetse no mu nzira banyuramo bajya cyangwa bava mu ngo zabo.

Furaha avuga ko mu Rwanda hakwiye kuba hari abasemuzi b’ururimi rw’amarenga benshi kugira ngo abafite ubumuga bashobore kubona serivisi.

Aha ni ho ahera asaba ko hakenewe abasemuzi b’ururimi rw’amarenga bityo bagakora byinshi byabateza imbere kuko bafite ubumenyi butandukanye.

Ati: “Iyo turi twenyine dukora bike ariko iyo turi kumwe n’abandi dukora byinshi kuko tuba dufite abasemuzi”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa ROPDB, Musabyimana Joseph, avuga ko ari ubwa mbere Umuryango nyarwanda w’abafite ubumuga bwo kutumva no kutabona uhuguye abasemuzi.

Yagize ati: “Iyo umusemuzi yitaweho n’ufite ubumuga agera ku bintu bishimishije”.

Abahuguwe bose bahuriza ku kuba baramenye ko umusemuzi wese akwiye kurangwa n’ubunyangamugayo, kugira indangagaciro ndetse no kurangwa n’ubunyamwuga.

Abahuguwe basabwe kujya bisanisha n’iby’aho bageze.

Ubuyobozi bwa ROPDB bwabwiye Imvaho Nshya ko abahuguwe baturutse mu Turere dutandukanye tw’Igihugu.

Bushimangira ko amahugurwa azakomeza kandi ko buzongera umubare w’abahugurwa.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger