Amakuru ashushye

Rwanda: Hagiye kuba igitaramo cy’ubuntu kizahuza abahanzi bo mu Rwanda , Paul na Sauti Sol

Mu Rwanda hagiye kuba igitaramo cy’ubuntu kizahuza abahanzi batandukanye ba hano mu Rwanda, Paul wahoze mu itsinda rya P Square  na Souti Sol ndetse cy’itabirwe n’abayobozi bakuru b’igihugu hingoreyeho Ellen Sirleaf Johnson wayoboye Liberia.

Iki gitaramo kidasanzwe aho kwinjira kuri buri munyarwanda bimusaba kuhagera gusa kuko ari ubuntu kizaba tariki ya 29 Mata 2018 kibere I Kigali muri Convention Center , muri iki gitaramo  hazanatangwamo igihembo cyagenewe Hellen Johnson wabaye perezida wa mbere w’umugore muri Afurika .  Azashikirizwa iki gihembo cyitiriwe Dr Mohammed Ibrahim  kubera imiyoborere myiza yamuranze ubwo yari akiri Perezida wa Liberia.

Biteganyijwe ko iki gitaramo kizagaragaramo n’abanyacyubahiro batandukanye kubera ko kizabanzirizwa n’inama mpuzamahanga izabera mu Rwanda hagati ya taliki ya 27 na 29 Mata 2018 ndetse na Mo Ibrahim witiriwe iki gihembo kizahabwa Helen Johnson azaba ahari ndetse ni nawe uzagitanga.

Iki gihembo kizatangirwa muri iki gitaramo cyatangiye gutangwa muri 2006 , gihabwa abahoze ari abakuru bibihugu batowe kandi bakavaho muri demokarasi , ibi nibyo byatumye iki gihembo kidatangwa uko bikwiye buri mwaka bitewe n’akavuyo ko guhinduranya abakuru b’ibihugu kamaze iminsi mu bihugu bya Afurika  kuko kimaze gutangwa inshuro enye gusa  nyuma y’uko mu mwaka wa 2009, 2010,2012, 2013 na 2015 kitatanzwe .

Muri iki gitaramo cy’ubuntu , abazacyitabira bazataramirwa n’abahanzi batandukanye bagizwe na Riderman , Charly na Nina, Mani Martin, Phionah Mbabazi , Yemba Voice hakiyongeraho Paul wahoze muri P Square , Youssou N’Dou na Sauti Sol bazaba baturutse hanze, bose bakazacurangirwa n’abanyeshuri biga mu ishuri rya Muzika ryavuye ku Nyundo rikimurirwa I Muhanga.

Iki gihembo kigiye guhabwa Helen Johnson wakoze ibishoboka akagarura ibintu ku murongo muri Liberia nyuma y’uko iki gihugu cyari cyarashegeshwe n’intambara kirakomeye kuko ucyegukanye wese ahabwa ibihumbi 200 by’amadolari ya Amerika kugeza apfuye ndetse na miliyoni 5 z’amadorali ya Amerika mu gihe kingana n’imyaka 10.

Dr Mohammed Ibrahim uzatanga iki gihembo ni umunya-Sudani w’umuherwe ucuruza telefoni akagira na sosiyete y’itumanaho ya Celtel. Hifikepunye Pohamba wari perezida wa Namibia  yagihawe mu 2014 Pedro Pires  wa Cap Verde agihabwa mu 2011, Perezida wa Botswana  Festus  Mogae mu 2008, Joaquim Chissano  wayoboye Mozambique  mu 2007 hakiyongera ho Helen Johnson ugiye kugitwara. 

Helen Johnson uzahabwa igihembo
Paul wahoze muri P Square azaba ahari
Twitter
WhatsApp
FbMessenger