AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Rwanda Day yagombaga kubera mu Budage yasubitswe

Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga n’ubutwererane yatangarije Abanyarwanda bose n’inshuti z’u Rwanda ko Rwanda Day yari iteganyijwe kuba ku wa Gatandatu tariki ya 24 Kanama 2019, yasubitswe kubera impamvu zitunguranye.

Rwanda Day yagombaga kubera mu mujyi wa Bonn,uherereye mu Burengerazuba bw’u Budage.Hakaba hari hitezwe ko abarenga 1200 ari bo bagomba kuzayitabira.

Iyi minisiteri ibinyujije mu Itangazo yashyize ahagaragara mu  gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu taliki ya 14 Kanama 2019, hifashishijwe urubuga rwa Twitter,yamenyesheje Abanyarwanda ndetse n’inshuti z’u Rwanda ko iki gikorwa cyabaye gisubitswe.

Itangazo riragira riti “Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane iramenyesha Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda ko Rwanda Day, yari iteganyijwe kuba ku wa Gatandatu tariki ya 24 Kanama 2019, yasubitswe kubera impamvu zitunguranye. Itariki yimuriweho izamenyekana mu minsi iri imbere”.

Itangazo rya Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga n’ubutwererane ryemeza ko Rwanda Day yasubitswe

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane yakomeje kandi yisegura ku bantu bose bahuye n’impinduka zitunguranye za Rwanda Day.

Rwanda Day isubitswe nyuma y’umunsi umwe hasubitswe umuhango wo gusinya imihigo wagombaga kuba kuwa Kabiri taliki ya 13 Kanama 2019.

Rwanda Day iheruka yabaye ku wa 10 Kamena 2017 ibera muri Flanders Expo, inzu mberabyombi yo mu Mujyi wa Ghent mu Bubiligi.

Rwanda Day ni umunsi mwiza wahariwe Abanyarwanda baba hanze y’igihugu “Diaspora”aho bahabwa umwanya wo kubaza ibibazo Perezida Kagame, bagatanga ibitekerezo n’ibyifuzo ku iterambere ry’igihugu cyabo.

Kuva mu 2010 Abanyarwanda baba mu gihugu, mu mahanga n’inshuti z’u Rwanda, bagira umunsi bahurira hamwe bakaganira ku cyarushaho guteza imbere igihugu, abamaze igihe kitari gito batakigeramo bakamarwa amatsiko babwirwa aho kigeze, bagasuzumira hamwe uruhare rwa buri wese mu iterambere ryacyo.

Rwanda Day yagombaga kubera mu Budage yasubitswe
Twitter
WhatsApp
FbMessenger