AmakuruAmakuru ashushye

Rwanda Day 2019 izabera mu Budage

Rwanda Day umunsi udasanzwe uhuriza hamwe Abanyarwanda mu mahanga, byemejwe ko umunsi muri uyu mwaka uzabera mu Mujyi wa Bonn, uherereye mu Burengerazuba bw’igihugu cy’u Budage.

Uyu munsi umaze kumenyerwa nka Rwanda day ni umwanya mwiza wo kwagura ishoramari ryaba iry’abanyamahanga baza mu Rwanda cyangwa Abanyarwanda bajya kuyishora hanze, kuko kuri gahunda igenga uyu munsi abacuruzi bahura bakanaganira.

Mu butumwa bwacishijwe kurubuga rwa twitter Ambasade y’u Rwanda mu Budage, yavuze ku bufatanye na Komite ya Diaspora y’u Rwanda, “ishimishijwe no kumenyesha Abanyarwanda bose, Diaspora y’Abanyarwanda mu Budage n’inshuti z’u Rwanda, ko Rwanda Day 2019 izaba ku wa 24 Kanama 2019 i Bonn.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Amb Olivier Nduhungirehe mu kiganiro yagiranye na KTPress yabajijwe niba umukuru w’igihugu azitabira Rwanda day y’uyu mwaka, nubwo atigeze yemeza neza niba Perezida Paul Kagame azitabira uyu munsi yavuze ko nk’ibisanzwe umukuru w’igihugu yitabira Rwanda Day yakomeje avuga ko imyitegura yayo yatangiye kandi iri kugenda neza.

Abitabiriye uwo munsi bahabwa umwanya wo kubaza ibibazo Umukuru w’Igihugu , , gutanga ibitekerezo n’ibyifuzo. bituma benshi bisanzura bakavuga uko babona iterambere u Rwanda rumaze kugeraho n’ibyakomeza gukorwa ngo igihugu gikomeze gutera imbere.

Kuva mu 2010 Abanyarwanda baba mu gihugu, mu mahanga n’inshuti z’u Rwanda, bagira umunsi bahurira hamwe bakaganira ku cyarushaho guteza imbere igihugu, abamaze igihe kitari gito batakigeramo bakamarwa amatsiko babwirwa aho kigeze, bagasuzumira hamwe uruhare rwa buri wese mu iterambere ryacyo.

Abanyarwanda baba mu gihugu, mu mahanga n’inshuti z’u Rwanda, bagira umunsi bahurira hamwe bakaganira ku cyarushaho guteza imbere igihugu cyabo
Rwanda Day ni umwanya mwiza wo kwagura ishoramari ryaba iry’abanyamahanga baza mu gihugu cyangwa Abanyarwanda bajya kuyishora hanze

Rwanda Day muri uyu mwaka uzabera mu Mujyi wa Bonn, uherereye mu Burengerazuba bw’u Budage.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger