AmakuruAmakuru ashushyeUbukungu

Rwanda: Abakinnyi bakomeye mu mupira w’amaguru ku Isi nibo biganje cyane mu bise Ingagi amazina! Menya amazina zahawe

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Nzeri 2021, u Rwanda rwakoze umuhango wo kwita izina abana b’ingagi 24 baherutse kuvuka mu miryango itandukanye y’izi nyamaswa ziba muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga ukaba ari umuhango witabiriwe n’ibyamamare bikomeye ku Isi mu nzego zitandukanye.

Uyu muhango watangijwe mu 2005 mu rwego rwo kwerekana agaciro ingagi zifitiye igihugu,uyu munsi witabiriwe n’abakinnyi b’umupira barimo Neymar Jr, Kylian Mbappe,Angel di Maria, Sergio Ramos na Marquinhos bakinira PSG na Bukayo Saka ukinira Arsenal.Aba bakinnyi bose baturuka mu makipe yamamaza “Visit Rwanda”.

Kuri iyi nshuro ubwo uyu muhango wabaga ku nshuro ya 17, wabaye hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya COVID-19. Abana b’ingagi 24 bahawe amazina ni abavutse nyuma y’itariki ya 6 Nzeri 2019.

Abise aba bana b’ingagi bari mu byiciro bitandukanye birimo ibyamamare mu mikino itandukanye, abayobozi b’imiryango ikomeye ku Isi ndetse n’inzobere mu bijyanye n’ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima.

Mu cyiciro cya mbere cy’abise amazina harimo Kapiteni wa Patriots Basketball Club, Arstide Mugabe wise umwana w’ingagi ‘Inkomezi’.

Harimo kandi Umuyobozi wa Federasiyo ya Basketball muri Sudani y’Epfo, Luol Denge wise umwana w’ingagi ‘Rinda’, Mr Eazi wise umwana w’ingagi ‘Sangwa’, Prof Beth Kaplin ukora muri Kaminuza y’u Rwanda wamwise ‘Twirinde’ n’Umuyobozi w’Ikigo cya African Parks Network, Jes Gruner wamwise ‘Ingabire’.

Icyiciro cya kabiri cy’abise amazina kigizwe n’Abanyarwanda b’urubyiruko bakora mu nzego zitandukanye.

Uwamahoro Jeanne d’Arc uri mu bakorerabushake bafasha mu iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kwirinda COVID-19 na Alphonsine Niwemugeni, ukora nk’umujyanama w’ubuzima bise umwana w’ingagi ‘Impanuro’.

Clementine Uwamahoro ushinzwe kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima muri Pariki y’Akagera we yamwise ‘Kundumurimo’, mu gihe umuhanzi Bruce Melodie yamwise ‘Kabeho’.

Icyiciro cya gatatu cy’abise izina harimo inzobere mu kuvura ingagi, Dr Deborah Dunham wamwise ‘Nshunguye’, Umuyobozi Mukuru wa Global Environment Facility, Carlos Manuel Rodriguez wamwise ‘Injishi’.

Muri iki cyiciro kandi mu bise amazina harimo inzobere mu gufata amafoto, David Yarrow wamwise ‘Urusobe’, Antony Lynam wamwise ‘Mugwire’ na Yann Arthus Bertrand wamwise ‘Iribagiza’.

Mu cyiciro cya kane, abana b’ingangi bahawe amazina n’abantu batandukanye barimo Perezida wa Toronto Raptors, Masai Ujiri wamwise ‘Umusingi’, Komiseri wungirije wa NBA, Mark Tatum wamwise ‘Rudacogora’, Umujyanama w’Umuyobozi Mukuru wa OMS, Prof Senait Fisseha wamwise ‘Mubyeyi’ n’Umuyobozi Mukuru wa IMEX, Carina Bauer wamwise ‘Byiruka’.

Umuyobozi Mukuru wa Mastercard Foundation, Reeta Roy we yise umwana w’ingagi ‘Zigama’, Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu Rwanda, Nicola Bellomo amwita ‘Iratuje’.

Abatanze amazina mu cyiciro cya nyuma ni abakinnyi b’ikipe yo mu Bwongereza ya Arsenal n’aba Paris Saint Germain yo mu Bufaransa. Aba bose bose bise abana b’ingagi amazina binyuze mu masezerano ya ‘Visit Rwanda’ amakipe yabo afitanye n’u Rwanda.

Bukayo Saka ukinira Arsenal yise umwana w’ingagi ’Kura’, mu gihr Neymar, Kylian Mbappe, Angel di Maria, Sergio Ramos na Marquinhos bakinira PSG bise abana batatu ari bo ’Ingeri’, ’Nshongore’, na ’Mudasumbwa’.

Abise amazina bose bahurije ku kuba atari bo bazabona bagize igihe cyo guhura amaso ku maso n’aba bana b’ingagi bise.

Umuyobozi w’agateganyo ushinzwe ubukerarugendo mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Ariella Kageruka, yashimye abagize uruhare muri uyu muhango wo kwita abana b’ingagi izina.

Yavuze ko kwita izina mu muco Nyarwanda ari ikimenyetso gikomeye cy’urukundo no kwiyemeza kubungabunga imibereho myiza y’umwana.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger