AmakuruAmakuru ashushye

Rwanda: 6 biyongeye kubanduye COVID-19, umubare w’abayikize ukomeza kwiyongera

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 2 Gicurasi 2020, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko umubare w’abanduye Coronavirus mu Rwanda wiyongereyeho abantu batandatu bituma bagera kuri 255, mu bipimo 1197 byafashwe uyu munsi.

– Abamaze kwandura ni 255 barimo batandatu bashya

– Abamaze gukira ni 120 barimo 11 bashya

– Abakirwaye ni 135

– Ibipimo bimaze gufatwa ni 33 303

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko uyu munsi hakize abantu 11 basezerewe mu bitaro, bituma umubare w’abamaze gukira ugera ku 120, bivuze ko abakirwaye ari abantu 135.

Ivuga ko izamuka ry’iyi mibare rigaragaza “ubwiyongere bw’imibare y’abanduye mu batwara amakamyo yambukiranya imipaka n’abobakorana”, igasaba abaturarwanda gukomeza gukurikiza amabwiriza yo kwirinda nko gukaraba intoki kenshi kandi bakaguma mu rugo.

Yakomeje iti “Udupfukamunwa tugomba kwambarwa iyo abantu bavuye mu rugo, ndetse n’iyo bahuye n’abandi benshi, nko mu nsisiro n’ahatuye imiryango myinshi.”

Kuri iyi nshuro Minisiteri y’Ubuzima yanagaragaje ko ikomeje gushyira imbaraga mu gupima iki cyorezo, aho hamaze gufatwa ibipimo 33 303.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger