AmakuruAmakuru ashushye

Rwamagana: Umugabo yishe umugore we na we ahita yitwika

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 12 Nzeli , ni bwo inkuru y’inca mugongo  yabaye kimomo mu mudugudu wa Biraro mu murenge wa Kigabiro ho mu karere  Rwamagana ivuga ko umugabo bita Seti n’umugore we bahiriye mu nzu bombi, birakekwa ko umugabo yabanje kwica umugore we mbere maze akaba ari we utwika inzu.

Ntwari Janvier Musa ushinzwe umutekano  mu mudugudu wa Biraro aganira n’umuseke yavuze ko ubu amakuru bafite  ari uko uyu mugabo yabanje kwica umugore we mu rukerera kuko mu gitondo ngo yabanje no kohereza abana ku ishuri.

Gusa abana b’uyu muryango bo ntacyo babaye kuko Se yabanje kubohereza ku ishuri akabategera n’igare, abaturage baturanye n’uyu muryango  bavuga ko Seti n’umugore we bajyaga bagirana ibibazo ndetse ngo hari ubwo bagize amakimbirane barabunga.

Biravugwa ko mu masaha ya saa moya z’igitondo abaturage ari bwo batangiye kubona umwotsi mwinshi hejuru y’inzu baratabaza, Polisi irahagera igerageza kuzimya uyu muriro ariko ntibabasha kubarokora.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger