AmakuruAmakuru ashushye

Rwamagana: Umugabo yatawe muri yombi nyuma y’igihe akoreye umugore we ibya mfura mbi

Mu karere ka Rwamagana, Umurenge wa Gishari, haravugwa inkuru y’itabwa muri yombi ry’umugabo witwa Habimana Alphonse ushinjwa icyaha cyo gukomeretsa umugore we mu buryo bukomeye cyane, akaba yari amaze amezi hafi abiri ashakishwa yaraburiwe irengero.

Itabwa muri yombi ry’uyu mugabo w’imyaka 62 y’amavuko, ryabaye ku muni wejo kuwa kabiri tariki ya 17 Kanama 2021, aho Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwamufataga nyuma yaho abaturage bamubonye bagahita batanga amakuru maze agahita atabwa muri yombi.

Nkuko amakuru dukesha igihe abivuga, Uyu mugabo w’imyaka 62 akurikiranyweho gutema umugore we w’imyaka 54 mu mutwe akoresheje umuhoro akamukomeretsa ku buryo bubabaje ndetse yarangiza gukora ayo mahano agahita aburirwa irengero none akaba yari amaze igihe kinini yarabuze.

Icyaha uyu mugabo Habimana Alphonse akurikiranyweho cyo gukubita no gukomeretsa umugore we yabigambiriye, yagikoreye mu Mudugudu wa Bicaca, Akagali ka Bicaca, Umurenge wa Karenge mu karere ka Rwamagana, akaba yaragikoze tariki ya 20 Kamena uyu mwaka.

Dr Murangira B. Thierry, Umuvugizi wa RIB, yatangaje ko uyu mugabo wafashwe yahise ajyanwa gufungirwa kuri Sitasiyo ya RIB ya Kigabiro mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Yagize ati” Nta muntu uzakora icyaha ngo yumve ko azihisha burundu ntafatwe nukwibeshya cyane kuko ubutabera buzamukurikirana.

Yakomeje agira ati” Ijisho ry’ubutabera riba rimureba. Abaturage nabo bamaze gusobanukirwa ko guhishira umunyacyaha bigira ingaruka. Yakwihisha he, bitinde bitebuke arafatwa”.

RIB ikaba ikomeza kwibutsa abaturage bose ko itazihanganira uwo ariwe wese uzafatwa akora ibyaha nk’ibi, inashimira Abanyarwanda ko bagenda basobanukirwa umusanzu wabo mu gutanga amakuru.

Uyu mugabo wafashwe akurikiranyweho icyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake gihanwa n’ingingo ya 121 y’Itegeko No68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Agihamijwe yahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze itanu n’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 500.000 Frw ariko atarenze 1.000.000 Frw.

Yanditswe na Bertrand Iradukunda

Twitter
WhatsApp
FbMessenger