AmakuruAmakuru ashushye

Rwamagana: Polisi yarashe umusore ahita yitaba Imana

Mu karere ka Rwamagana, haravugwa inkuru y’umusore wishwe na Polisi arashwe nyuma yaho afashwe yarenze ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwiza ry’icyorezo cya Coronavirus maze bamuhagarika akanga guhagarara.

Ibi byabaye kuwa mbere tariki ya 9 Kanama 2021, aho polisi yahuraga n’abasore bagera kuri batanu bagendaga mu nzira amasaha yashyizweho yo kuba abantu bageze mu ngo zabo yamaze kurenga, maze polisi ibahagaritse baranga bariruka ariko hafatwa umwe waje no kuraswa arapfa nyuma y’uko arwanyije umupolisi.

Amakuru avuga ko mu ijoro ryo kuwa mbere, ubwo polisi yagenzuraga uko amabwiriza yo kwirinda ikwirakwiza ry’icyorezo cya Coronavirus ashyirwa mu bikorwa, Baje guhura n’abasore batanu barabahagarika ariko abandi barabyanga maze bariruka gusa haza gufatwa umwe muri bo witwa Iradukunda Elissa, Abapolisi bahise bashaka kumwambika amapingu ariko arabyanga atangira kubarwanya ashaka uko yakwiruka ndetse aza no gushaka kwaka imbunda umupolisi birangira arashwe n’undi mupolisi arapfa.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Rwamagana, SSP Oscar Magwigwi yemeje amakuru y’urupfu rw’uyu musore witwa Iradukunda Elissa warashwe nyuma yo kurwanya abapolisi bari bagiye kumwambika amapinguba, ni nyuma y’uko afashwe ari kumwe n’abandi basore bane gusa abo bandi bagacika polisi.

Yagize ati “Abasore batanu bahuye na polisi barenze ku mabwiriza yashyizweho yo kwirinda Covid-19 irabagarika barabyanga bahita biruka maze hafatwa umusore witwa Elissa ari na we waje kwitaba Imana”.

Yakomeje agira ati”Mu kumufata yashakaga kurwanya inzego z’umutekano, baramufata bamwambika amapingu arabananira, ndetse ashaka kubiyaka ngo yiruke, binaniranye ashikuza imbunda Umupolisi wari uyambaye mu gatuza, arayikurura iracika, mugenzi we arasa hejuru kugira ngo amukange, undi ntiyabyumva akomeza kurwana na mugenzi we nibwo undi yamurashe ahita apfa”.

SSP Magwigwi avuga ko amakuru baje kumenya ari uko uriya musore Iradukunda Elissa mu mwaka ushize yarumye umuntu wari mu kazi k’umutekano amuca umunwa. Nyuma Urukiko rwaje kumukatira imyaka itatu y’igifungo gisubitse.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Rwamagana avuga ko barimo gushakisha abandi bari bari kumwe na Iradukunda kuko bigaragara ko bari basinze ndetse akaba yavuze ko yihanganisha umuryango wabuze umuntu wabo, ikaba iteganya gusura abaturage b’aho biriya byabereye kugira ngo babahumurize, banabakangurire kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

Kumenyesha

Uramutse ukeneye kumenyekanisha ibikorwa byawe (kwamamaza) cyangwa gutanga itangazo runaka uhawe ikaze kuri Teradignews.rw.
Hamagara 0780341462 / 0784581663 // Whatsapp 0784581663 / 0789 564 452

Yanditswe na Bertrand Iradukunda

Twitter
WhatsApp
FbMessenger