AmakuruAmakuru ashushye

Rwamagana: Ibikorwa bya Miss Mwiseneza Josiane byasubitswe ku munota wa nyuma

Kuri uyu wa Gatatu taliki ya 20 Gashyantare2019, nibwo Miss Mwiseneza Josiane yagmbaga gutangirira ibikorwa bye byo kurwanya igwingira ry’abana mu Karere ka Rwamagana, aho yagombaga gutambutsa ubutumwa bukangurira ababyeyi kugaburira abana babo indyo yuzuye.

Byari biteganyijwe ko uyu mukobwa agomba gutambutsa ubu butumwa yifashishije ibyamamare bya hano mu Rwanda mu gusetsa, kugira ngo ubu butumwa burusheho kwakirwa neza kandi vuba hiyongeyeho ko bwaba bwakurikiranwe neza kuko benshi bakunda Komedi(Comedy).

Ku munota wa nyima ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana, bwamenyesheje Mwiseneza Josiane n’abanyarwenya bagombaga kumufasha muri ubu bukangurambaga, ko igikorwa bateguye cyo gukora ubukangurambaga ku igwingira ry’abana kigomba guhagarikwa.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Fumbwe, ahagombaga kubera igikorwa witwa Zamu Daniel, yahamagaye abagiteguye ababaza impamvu batabimumenyesheje bamusubiza ko babibwiye akarere gusa mu gicuku nibwo Josiane na bagenzi be babonye ubutumwa buturutse ku karere busubika igikorwa.

Mwiseneza Josiane yahisemo gutangirira umushinga we mu karere ka Rwamagana ariko abayobozi bako bavuze ko nta kibazo cy’igwingira ry’abana bafite bityo iki gikorwa kitagomba gukorerwa mu karere kabo.

Ubwo Josiane yatekerezaga gutangirira iki gikorwa,yaganiriye na Visi Meya wa Rwamagana,amuha ikaze ariko ku munota wa nyuma babihagaritse.

Kugeza ubu ntabwo haramenyekana neza impamvu yo gusubikwa kw’iki gikorwa cyari giteganyijwe uyu munsi saa munani.

Ibikorwa bya Mwiseneza Josiane byagombaga kubera i Rwamagana byasubitswe
Muri ibi bikorwa yagombaga gufatanya n’abanyarwenya
Twitter
WhatsApp
FbMessenger