AmakuruAmakuru ashushyeUtuntu Nutundi

Rwamagana: Habonetse umurambo w’umugabo bikekwa ko yishwe n’inzara yatewe no kwiyiriza

 

Mu Karere ka Rwamagana mu murenge wa  Fumbwe hafi y’urugabano rw’Aka Karere n’Akarere ka Gasabo hatoraguwe umurambo w’umugabo witwa Jean Bosco Nduwayezu bikekwa ko yazize inzara yatewe n’amasengesho yo kwiyiriza akunze kuba muri ako gace.

Uyu murambo wabonetse ku wa Kabiri taliki 11 Kamena 2019,mu mudugudu wa Cyarutabana, Akagari ka Nyamirama, watoraguwe n’abana bari bagiye gutashya.

Kuko nta gikomere nta n’ikimenyetso cy’uko yanizwe cyangwa yasagariwe mu bundi buryo birakekwa ko yaba yarazize inzara.

Iruhande rw’umurambo wa nyakwigendera bahasanze Bibiliya n’igitabo k’indirimbo bivugwa ko zihimbaza Imana, na telefoni ebyiri zo mu bwoko bwa Techno, indangamuntu n’ikarita y’uko yabaga mu Nkeragutabara (Reserve Force).

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Fumbwe, Daniel Zamu yavuze ko hari ibinini byo mu bwoko bwa Amoxicillin basanze mu mufuka w’imyenda y’uriya mugabo.

Avuga ko kuba nta wundi muntu wari hafi aho ngo abe yatanga amakuru y’urupfu rwa nyakwigendera bigoye kumenya icyamuhitanye ariko  ko bishoboka ko yaba yarahitanywe n’inzara.

Ati “Umuntu yakeka ko yaba yishwe n’inzara, gusa kuko nta muntu bari kumwe, ntawamenya.”

Zamu avuga ko aho basanze umurambo ari ahantu hajya hasengerwa n’abantu baturutse hirya no hino ariko ngo ubu byaragabanutse, hasigaye haza bake bake.

Yemeza ko kugabanuka k’umubare w’abazaga gusengera ku musozi wa Fumbwe byagabanuwe n’ibiganiro ubuyobozi bw’Umurenge bwagiranye n’abazaga kuhasengera hamwe n’abahaturiye kugira ngo babumvishe ko gusenga Imana ikakumva ‘bidasaba kujya mu butayu’.

Nduwayezu Jean Bosco bamusanze ku muhanda uva Rwamagana ugana ahitwa Gicaca muri Gasabo.

Umurambo we wajyanywe ku bitaro by’Akarere ka Gasabo biri mu murenge wa Kacyiru kugira ngo usuzumye.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger