AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Rwamagana: Gitifu washinjwaga gukubita abaturage yirukanwe

Tariki 20 Nzeri 2019 nibwo Flash FM/TV yatangaje ko abaturage b’ umurenge wa Munyiginya basaba ko inkoni zikubitwa umuturage utishyuye mituelle de santé zavanwaho bakajya bahanishwa ikindi gihano.

Ubuyobozi bw’ akarere ka Rwamagana bwifashishije urubuga rwa Twitter,bwatangaje ko umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ umurenge wa Munyiginya Havugimana Emmanuel yahagaritswe ku mirimo ye, nyuma y’ uko abaturage bamushinje kubakubita abaziza ko batatanze amafaranga y’ ubwisungane mu kwivuza Mituelle de santé.

Akarere ka Rwamagana kavuga ko nyuma yo gukurikirana imikorere y’uyu munyamabanga nshingwabikorwa ushinjwa guhutaza abaturage, yahagaritswe mu nshingano.

Kati “Nk’ubuyobozi bw’Akarere, tuzakomeza guteza imbere imiyoborere myiza iteza imbere abaturage”.

Akarere ka Rwamagana kavuga ko uyu muyobozi yanditse yegura kuko hari andi makosa y’ imiyoborere mibi yavugwaho, naho ku kibazo cyo guhutaza abaturage nacyo ngo akarere kasabye RIB kugikurikirana.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger