AmakuruUbukungu

Rwamagana: Amayobera ku mafi ari gupfa umusubirizo

Mu kiyaga cya Muhazi ku ruhande rw’akarere ka Rwamagana haravugwa ikibazo cy’amafi yororerwaga muri icyo kiyaga ari gupfa umusubirizo mu buryo butari bwamenyekana aho hamaze gupfa agera kuri toni ijana.

Si ubwa mbere havuzwe amafi ari gupfa mu migezi n’ibiyaga byo mu Rwanda kuko mu mwaka wa 2018 amafi yo mu mugezi wa mukungwa mu karere ka Musanze nayo yagaragaye yapfuye ubuyobozi busaba abaturage kwirinda kurya ayo mafi.

Iki kibazo cyo gupfa kw’aya mafi yo muri iki kiyaga bivugwa ko ryaba ryatewe n’ihindagurika ry’amazi ari nabyo ngo byatumye aya mafi abura umwuka.

Umuyobozi mukuru w’ungirije ushinzwe ubushakashatsi mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi UWITUZE Solange yatangarije Radio Rwanda ko ibi byatewe n’ihindagurika ry’amazi cyane riba mu ijoro.

Yagize ati:’’ Ibi biterwa no kwihindura kw’amazi aho amazi azana ibintu bisa n’utwatsi dusa nkubudodo tuba mu mazi (arguae) bityo bigatuma amafi abura oxygen kubera ko n’utwo twatsi tuba dukeneye iyo Oxygen’’.

Abajijwe ku gihombo aba borzoi bagize cyo gupfusha aya mafi niba leta haricyo yabafasha yavuze ko icyo bakora ko ari ukubafasha gusarura amafi akuze akirimo yongeraho ko kandi nib anta bundi bwishingiziafite ku giti cye ko ntakundi Leta yamufasha.

Aya mafi kugeza ubu nta muturage wemerewe kuyarya.

Yanditswe na: NIYOYITA Jean d’Amour

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger