AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Rutanga Eric yahishuye ukuri kose ku makuru y’uko umukunzi we atwite ndetse banabana mu nzu imwe

Rutanga Eric , myugariro wa Rayons Sport n’Ikipe y’Igihugu Amavubi wamenywe cyane ubwo yakinaga mu ikipe ya APR FC. kuri ubu uyu musore yahishuye ukuri kose ku makuru yari amaze iminsi yumvikana avuga ko umukunzi we atwite ndetse ko banasigaye banabana mu nzu imwe maze nawe ntaguca hirya avuga ko ari ukuri.

Rutanga Eric yavuze ko asigaye abana n’umukunzi we Shems uzwi ku izina rya Wendy Sultan

Rutanga wavuze ko umukunzi we witwa “Umunyana Shemsa” atwite inda nkuru ndetse anaboneraho no kuvuga ko basigaye babana mu nzu imwe nk’umugore n’umugabo. Yanatangaje ko bidatinze umukunzi we Shemsa ari mu bihe byo kwitegura kubyara imfura yabo y’ umukobwa mu kwezi kwa 6 muri uyu mwaka wa 2018.

Umunyana Shemsa witegura kwibaruka umukobwa mu kwezi kwa 6 akundanye na Rutanga imyaka irenga 2

 

Rutanga Eric inshuti magara ya Yannick Mukunzi bakinanye mu ikipe ya Apr Fc ndetse nyuma bakaza kuyivamo bakerekeza muri mukeba Rayon Sport twababwira ko nyuma yo kuba barakinanaga mu kibuga burya bwose banabanaga mu nzu imwe ariko kuri ubu Rutanga yavuze ko asigaye abana n’umukunzi we Umunyana Shemsa uzwi ku izina rya Wendy Sultan.

Rutanga Eric na Umunyana Shemsa bamaranye imyaka irenga ibiri bakundana, ndetse ngo banateganya kurushinga mu mwaka wa 2019, kubera urukundo Rutanga akunda umukunzi we byatumye ku itariki ya 15 Gashyantare 2018 afata icyemezo cyo kuva muri Kiliziya Gatolika yerekeza mu idini ya Islam aho bamukoreye umugenzo witwa “ Ashahadu ”, yakirwa mu idini rishya ahita ahabwa izina rya Rutanga Eric Akram.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger