AmakuruImikino

Rutahizamu waje gukinira Rayon Sports yaburiye igikapu mu ndege

Rutahizamu w’umunya-Cote d’Ivoir wamaze gusesekara hano i Kigali aho aje gukinira ikipe ya Rayon Sports, yageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali nta gikapu afite kuko avuga ko cyaburiye mu ndege.

Uyu ni Kouame Brou wageze i Kanombe mu masaha ya Saa sita z’ijoro, uyu musore yageze ku kibiga cy’indege i kanombe ariko atinda gusohokamo kubera ko yabuze igikapu cye bikamusaba ko hari impapuro agomba kubanza kuzuza kugira ngo bizorohe kumushakira igikapu.

Amakuru yatangwaga n’ubuyobozi bwa Rayon Sports yavugaga ko uyu musore yageze ku kibuga cy’indege mu masaha ya saa tanu zishyira saa sita azanwe n’indege ya Ethiopian Airways gusa akerezwa gusohoka n’igikapu cye yari abuze.

Mu kiganiro gito yagiranye n’itangazamakuru, yavuze ko nta byinshi azi kuri Rayon Sports aje gukinira uretse bike yabwiwe n’umu Manager we ko ari ikipe nziza kandi ihora mu myanya y’imbere ku rutonde rwa Shampiyona.

Kouame Brou ati: ” Icyo nzi kuri Rayon Sports ni uko manager yambwiye ko ari ikipe nziza buri gihe ku rutonde rwa shampiyona iba iri imbere, nje kuyikinira ndetse no kuyifasha kugira ngo dukomeze duhe ibyishimo abafana.”

Yakomeje asuhuza abafana agira ati :”Abafana ba Rayon Sports mbere na mbere mbanje kubasuhuza, nishimiye kuba nje hano nzakora ibishoboka byose kugira ngo mbahe ibyishimo.”

Ku gica munsi cy’ejo ni bwo Rayon Sports yatangaje ko yamaze kumvikana n’abakinnyi babiri bo gusimbura rutahizamu Ismaila Diarra waguzwe n’ikipe yo muri Algeria ndetse n’uwo gusimbura Kwizera Pierrot watangaje ko azasohoka muri iyi kipe.

Uyui niwe rutahizamu Kouame Brou waje gufasha Rayon Sports

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger