AmakuruImikino

Rutahizamu wa Juventus wifuzwaga na Chelsea yerekeje muri AC Milan-Amafoto

Ikipe ya AC Milan yatangaje ko yamaze kubona umunya Argentina Gonzalo Higuain wakiniriga Juventus de Turin wayerekejemo ku ntizanyo y’igihe kirekire. Uyu mugabo kandi yifuzwaga bikomeye n’ikipe ya Chelsea yo mu Bwongereza.

Byitezwe ko Higuain w’imyaka 30 azatwara AC Milan angana na miliyoni 16 z’ama Pounds, gusa iyi kipe y’umutoza Genaro Gatuzo yanahawe amahitamo yo kumusinyisha burundu mu mpeshyi y’umwaka utaha kuri miliyoni 32 n’ibihumbi 100 by’ama Pounds.

Uyu mugabo yerekeje muri AC Milan, nyuma y’uko ikipe ya Juventus yakiniraga yari imaze iminsi isinyishije rutahizamu Christiano Ronaldo imukuye muri Real Madrid.

Akigera i Milan mu ijoro ryakeye, Gonzalo Higuain yakiriwe n’ibihumbi by’abafana ba AC Milan, aho yabanje kubasuhuza no kubasinyira ama autographes mbere y’uko akora ikizamini cy’ubuzima kuri uyu wa kane.

Nyuma y’uko ikipe ya Chelsea ibuze uyu musore yifuzaga, byitezwe y’uko igomba kugumana umunya Espagne Arvalo Morata yaguze muri Real Madrid mu mpeshyi ya 2017.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger