ImikinoUrukundo

Rutahizamu Sugira Ernest yahishuye inkumi imaze imyaka 9 yaramutwaye umutima

Umukinnyi wa Rayon Sports n’ikipe y’igihugu Amavubi ukunzwe na benshi mubRwanda Sugira Ernest, ntabwo yigeze yumvikana cyane mu nkuru z’urukundo nk’abandi basitari begenzi be, n’iyo itangazamakuru ryageragezaga kumubaza iki kibazo yagihungiraga kure.

Kuwa kabiri uyu mukinnyi yifashishije imbunga nkoranyamba ze nka Instagram, yahishuye ko amaze imyaka 9 ari mu rukundo n’inkumi yamutwaye umutima n’uruhande.

Nka post imwe yanyujije kuri Instagram Staories, yagize ati”imuaka 9 mu rukundo, warakoze k’ubw’urukundo rwawe rutagabanyije. Ubuzima burebure n’insinzi mu izina rya Yesu.”

Iyi post ikaba yarakurikiwe n’indi iriho ifoto y’uyu mukobwa mu ndirimbo y’urukundo y’umuhanzi Ali Kiba yitwa ’Chekecha Cheketua’.

Sugira Ernest kugeza magingo aya, hari ibyo agikomeje kugira ubwiru kuri uyu mukinzi we, kuko agitsimbaraye kuri bimwe bimuranga ndetse n’amazina ye.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger